Ishyaka Green Party (Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ) riranenga amatora y’ibanze aheruka

 

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda Green Party, kuri ryo ngo amatora y’inzego zibanze aheruka nta Demokarasi ya yaranze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 5 Werurwe 2016, nibwo iri shyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru ryatangaje ko amatora aheruka kuba kuva mu rwego rw’Umudugudu kugera mu Karere atabaye mu mucyo no mubwisanzure.

Dr Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), avuga ko aya matora henshi atagenze nkuko abaturage babyifuzaga ngo ahubwo yakozwe uko bamwe mu bayobozi babishakaga.

Dr Frank agira ati” Haracyari abantu benshi mu nzego zibanze bumva ibintu mu buryo butandukanye, bumva ibintu ko aribo bagomba kwiharira, ndetse abantu batubwiye ku mugaragaro mu karere ka Burera baratubwiye bati ishyaka ni rimwe ariko kuri twe sibyo”.

Bamwe mu bayoboke b'Ishyaka Green Party aho bari bateraniye.
Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka Green Party aho bari bateraniye.

Mu kubona ko amatora atagenze neza ndetse ko hari abatowe bamwe ngo begujwe abandi bagasabwa kutiyamamaza cyangwa gukuramo kandidatire zabo kandi nta miziro ngo gusa kubera hari abatabashaka mu buyobozi, iri shyaka ngo ryandikiye inteko ishingamategeko ribivuga ariko igisubizo amaso aracyagitegereje.

Ubuyobozi bw’Ishyaka Green Party buvuga ko uretse n’inenge zagaragaye aho iri shyaka rihamya ko byakozwe bigambiriwe, ngo na mbere ko amatora aba bari baragaragaje ko hari ibyo babona bidakwiye mu buyobozi nkaho ba Mayors( abayobozi b’uturere) ari nabo usanga ari abahagarariye ishyaka kimwe no muzindi nzego zitandukanye.

Umwe mu bayoboke ba green Party ahabwa icyemezo cy'uko yize neza amasomo yahawe ku bijyanye na Demokarasi.
Umwe mu bayoboke ba green Party ahabwa icyemezo cy’uko yize neza amasomo yahawe ku bijyanye na Politiki, Demokarasi n’ibindi.

Kuba bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze ari nabo bahagararira amashyaka ngo ntabwo bikwiye, iri shyaka kandi rivuga ko ryatangajwe no kumenya amakuru y’igihe amatora azabera hasigaye igihe kitarenga icyumweru bagenzi babo bo muyandi mashyaka babizi ndetse banafite indorerezi zizayakurikirana mugihe bo ntazo bagize ngo ziyakurikirane.

Green Party, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rivuga ko kuvuga ibi byose hamwe n’ibindi baba babona bitagenda neza atari uko baba banze Igihugu ngo ahubwo ni bumwe mu buryo babona bwo kuvuga ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe.

 

Theogene Munyaneza / Intyoza.com

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →