Kamonyi: Abamotari batunze agatoki Polisi kutabafasha guca abatagira ibyangombwa

Mu nama n’umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’intara y’amajyepfo, abamotari batunze agatoki Polisi muri kamonyi kudaca abatagira ibyangombwa.

Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 20 Gicurasi 2016, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo ACP Nkwaya Francis, yagiranye ikiganiro n’abamotari bakorera mu karere ka Kamonyi.

Muri byinshi aba bamotari bagejeje kuri uyu muyobozi wa Polisi, bavuze ku karengane babona bagirirwa n’abashoferi bafite amavatiri ataragenewe gukora ubucuruzi ariko akaba ariyo yahawe rugari ngo kuko Polisi ikibazo ikizi ariko ikaba ntacyo yagikozeho.

Izi modoka nto (Voiture) zatunzwe urutoki, ngo ziparika kamonyi zigatwara abagenzi mu bice bya Rukoma na Kayenzi n’ahandi muri kamonyi, ngo nta byangombwa bagira bityo bakabicira akazi kuko babatwara abagenzi batabifitiye ibyangombwa.

Imwe mu modoka zitwara abagenzi ziparika ku cyapa ku Kamonyi.
Imwe mu modoka zitungwa urutoki intyoza.com yasanze iparitse ku cyapa ku Kamonyi.

Ikibabaza aba bamotari ngo ni uko aho aba banyemodoka nto(Voiture) baparika batanafite ibyangombwa na bike bo bahabirukanye, ngo babwiwe ko hatemewe nyamara bagahindukira izi modoka nto zikahaparika zikanabatwara abagenzi.

Abayobozi b’amakoperative y’abamotari akorera muri aka karere ka kamonyi, bavuga ko ikibazo kimaze igihe ko ndetse bakigejeje kuri Polisi muri aka karere ka kamonyi nyamara bagakomeza kubona ntacyo ibafasha kandi izi modoka izizi.

Bizimana Jean Damascene, umuyobozi w’imwe muri aya makoperative agira ati:”Twebwe, twabimenyesheje ubuyobozi bwa Polisi, uretse kandi ko bivugwa mu kagira ngo ni ubwambere bivuzwe, no mu nama yaduhuje n’umuyobozi wa Polisi ubushize abamotari barabigaragaje natwe turabigaragaza, twanatanze nomero z’ibyo binyabiziga bikora bitemewe ariko ntacyakozwe”.

Nkurunziza Benjamin, nawe ni umuyobozi wa Koperative y’abamotari, avuga ko ikibazo cy’izi modoka nto(Voiture) zitwara abagenzi ziparika ku kamonyi zibabangamiye, avuga ko ndetse azi neza ko polisi ibizi ngo kuko bayandikiye nubwo ntacyakozwe.

ACP Nkwaya hamwe n'abayobozi b'abamotari mu nama.
ACP Nkwaya hamwe n’abayobozi b’abamotari mu nama bashaka umuti w’ibibazo byagaragajwe n’abamotari.

Uretse kandi icyibazo cy’izi modoka z’amavatire zibangamiye abamotari, abamotari batangaje ko banagejeje kuri Polisi ikibazo cya bamwe mu bamotari bakora batagira ibyangombwa babona ko bashobora no kubihishamo bagakora amabi akabitirirwa.

CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, yatangarije intyoza.com ko bidakwiye ko umuntu wishyuye agahabwa uburenganzira bwo gukora abubuzwa n’undi utagira icyangombwa na kimwe.

CIP Hakizimana, avuga ko impungenge aba bamotari bafite zifite ishingiro mu gihe baba bavuga ukuri, avuga ko ubuyobozi bwa polisi bugiye gushyigikira aba bamotari bugahagurukira iki kibazo by’umwihariko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →