• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kiriziya Gatulika: Diyoseze ya Nyundo yahawe Musenyeri mushya

Umwanditsi
March 11, 2016

Nyirubutungane Papa Francis umushumba wa Kiriziya Gatulika ku Isi, yagize Padiri Mwumvaneza Anaclet kuba umushumba wa Diyoseze ya Nyundo.

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, ahawe kuba musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, asimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Habiyambere Alexis ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yavutse Taliki ya 4 Ukuboza 1956, avukira i Murambi muri Paruwasi Gatulika ya Rulindo, Arikidiyosezi ya Kigali.

Amashuri ye abanza yayize i Rulindo hagati mu myaka ya 1963-1969, ayarangije yakomeje ajya mu Iseminari ntoya yitiriwe Mutagatifu Leo y’i Kabgayi mu 1969-1973.

Mu kigero cye cy’imyaka 25 yaje gusubira mu iseminari nto y’ i Kabgayi mu cyiciro cy’abigaga bakuze (Séminaire des Aînés).

Nyuma y’imyaka ine yatangiye iseminari nkuru i Rutongo aho yahize mu 1984-1985. Nyuma ahavuye yakomeje mu kiciro cya Firozofiya mu 1985-1987, yahavuye akomereza muri seminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyoseze ya Butare mu bya Tewologiya mu myaka ya 1987-1991.

Anaclet, yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseredoti ku ya 25 Nyakanga 1991. Ubutumwa bwe yabukoreye muri Paruwasi Gatulika ya Kabuye hagati y’imyaka ya 1991-1992, nyuma akomereza muri paruwasi Gatulika y’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) hagati y’imyaka ya 1992-2000.

Anaclet yagiye gukomeza amasomo ye i Roma mu 2000-2004, yahavanye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko ya Kiliziya (Docteur en droit Canonique).

Anaclet, agarutse ava i Roma yakoreye ubutumwa muri Paruwasi Gatulika ya Kicukiro hagati y’umyaka wa 2004-2005, akaba yari n’umwarimu muri seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yabaye kandi Umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali hagati y’imyaka 2005-2013; agizwe Musenyeri yari, Umunyabanga Mukuru wa Caritas Rwanda kuva mu mwaka wa 2013.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga