• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Minisitiri Shyaka asanga Abanyakamonyi badakwiye kuba bagikoresha inkwi n’amakara

Umwanditsi
June 24, 2019

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye abanyakamonyi by’umwihariko abaturage b’Umudugudu Ntangarugero wa Ruramba, asaba ubuyobozi n’abatuye akarere ko bidakwiye ko bacana inkwi n’amakara kandi bafite uruganda rwa Mukunguri rutunganya ibicanwa (Briquette) byiza, bihendutse biva mu bisigazwa by’umuceri.

Minisitiri Shyaka yabwiye intyoza.com ko kuba mu karere ka Kamonyi hari uruganda ku Mukunguri rutunganya ibicanwa( Briquette) biva mu bisigazwa by’umuceri, byiza kandi bihendutse kurusha inkwi n’amakara ndetse bifasha mu kubungabunga ibidukikije ari umwanya mwiza wo guha agaciro ibi bicanwa bakanashishikariza abandi kubikoresha.

Ati“ Kuba mu karere ka Kamonyi haratangiye gukorerwa ruriya ruganda rwa Briquette, rusubiza ibibazo bitandukanye; ni ibishingwe by’umuceri bitajugunywa bibyazwa umusaruro byafasha kurinda ibidukikije, byatuma abaturage babona ibicanwa bitari inkwi badafite. Ariko igikomeye ni n’ibishingwe bigurishwa ku mafaranga ari hasi cyane y’ay’amakara, ari mu karere ka Kamonyi no mu ntara y’amajyepfo ndetse n’ahandi turifuza ko kiriya gisubizo gihabwa agaciro”.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa barimo ibigo by’amashuri, ahahurira abantu benshi nka za Gereza ndetse n’udusantere tw’ubucuruzi barimo gukorana mu rwego rwo kubashishikariza gukoresha ibi bicanwa kuko ngo bihendutse kurusha inkwi n’amakara. Avuga kandi ko n’abaturage basanzwe bakwiye kujya muri iyo nzira yo gukoresha Briquette (ibyo bicanwa).

Aha ni tariki 18 Kamena 2019 ubwo yari mu Mudugudu wa Ruramba.

Akomeza kandi ati“ Abantu nibakomeza kubigiramo ubwitabire, ari ibigo bigari, ari amashuri ari iki…, mu myaka mike tuzaba dufite igisubizo kirambye cy’ibibazo by’ibicanwa n’ibibazo by’ibidukikije biba uruhurirane”.

Min. Shyaka yasuye abaturage b’Umudugudu wa Ruramba abasigira inama n’impanuro. Soma inkuru: Kamonyi: Minisitiri Shyaka yasuye Umudugudu wa Ruramba awusigira umukoro

Amakara aturuka ku bisigazwa by’umuceri akorwa n’uruganda rutunganya umuceri rwa mukunguri ngo ashobora kuba igisubizo kirambye mu guhangana n’iyangizwa ry’ibicukikije birimo amashyama atemwa henshi hashakwa inkwi n’amakara bigatuma imisozi isigara yambaye ubusa. Ni n’igisubizo mu kugabanya ingengo y’imari umuturage ashora mu kugura inkwi n’amakara kuko byo bihendutse.

Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’uruganda rwa Mukunguri ahamya ko aya Makara ahendutse ndetse aramba kurusha Gaz, akaba kandi nta mpungenge yatera mu kuyakoresha. Avuga ko aho Gaze igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12-13 igakoreshwa ukwezi ngo havamo ibiro 200 by’ibi bicanwa kandi bikamara igihe kirenga icyo Gaz ikoreshwa. Ikiro cy’ibi bicanwa kigura amafaranga 60 y’u Rwanda.

Soma izindi nkuru bijyanye hano: Kamonyi: Minisitiri Shyaka yijeje uruganda rukora amakara mu bisigazwa by’umuceri isoko

Kamonyi: Amakara akorwa mu bisigazwa by’umuceri ni igisubizo kubidukikije no kubahendwa na Gaz

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga