• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Mu buryo bweruye, Leta y’u Burundi yavuze ko igiye gutangira gupima Covid-19 hirya no hino mu gihugu

Umwanditsi
June 20, 2020

Abategetsi b’u Burundi batangaje ko guhera mu cyumweru gitaha mu bitaro by’uturere twose hatangira igikorwa cyo gupima no kuvura icyorezo cya Coronavirus mu baturage bacyo. Ni mu gihe byakorerwaga gusa mu mujyi wa Bujumbura. Hari mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kamena 2020. U Burundi bwagiye bunengwa kenshi guhisha uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze.

Ndikumana Thaddee, Minisiriri w’Ubuzima mu Burundi yabwiye abanyamakuru ko igikorwa cyo gupima no kuvura abanduye Virus ya Corona mu gihe ibi byari bisanzwe bikorerwa mu mujyi wa Bujumbura. Asaba kandi ko abantu bakwirinda gukoresha imiti gakondo kuri iyi ndwara ngo kuko bishobora kwishyira mu byago.

Yagize ati“ Dushaka yuko mu minsi iri imbere, mu cyumweru gitaha dutangira kwegereza abenegihugu uburyo bwo gushobora kubapima no kubavura, dushaka kubishyira mu mavuriro y’akarere k’ubuvuzima, ni ukuvuga mu mavuriro ari hagati mu gihugu”. Akomeza avuga ko ikibazo cy’ibikoresho bizifashishwa cyakemutse.

Mu gihe mu mujyi wa Bujumbura hari abantu bigize abaganga b’iyi ndwara aho bakoresha imiti gakondo mu kuvura abantu ndetse abandi bakivura iwabo, Minisitiri w’Ubuzima Ndikumana yasabye buri wese ko yareka ibyo kwivura magendu ahubwo akegera abaganga babigenwe.

Abantu 104 nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryabitangaje, nibo bamaze gutangazwa na Leta y’u Burundi ko banduye Coronavirus, 75 barayikize naho 28 barimo kuyivurwa mu gihe umwe bivugwa ko ariwe wahitanywe n’iki cyorezo nkuko Minisitiri w’Ubuzima yabitangarije itangazamakuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga