• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Mururu: Rukeratabaro yari afite imbaraga agera aho ashinga Brigade iwabo -Ubuhamya

Umwanditsi
December 31, 2018

Abaturage bo mu Mudugudu wa Bugaya mu Kagari ka Kabahinda hahoze ari muri Segiteri Winteko, kuri ubu ni mu Murenge wa Mururu ho mu Karere ka Rusizi bemeza ko Rukeratabaro Theodore urimo kuburanishirizwa muri Suwede ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yari afite imbaraga zikomeye ku buryo yageze aho agashinga ‘Burigade’ iwabo.

Rukeratabaro Theodore kuri ubu ari kuburanira mu gihugu cya Suwede mu rwego rw’ubujurire aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, gushimuta abatutsi no gusambanya ku gahato.

Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umujandarume. Abaturage bo ku Winteko bavuga ko mbere gato y’uko Jenoside itangira, Rukeratabaro yari asigaye aba iwabo atari akiba mu kigo cya Jandarumori.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 yagize ati “Mbere gato ya Jenoside twaramubonaga iwabo kwa Binenwa, bahoraga bahakorera inama ukabona ari we uziyobora afatanije na Karemera Modeste wari umucamanza”.

Uyu mugabo avuga ko izo nama nta mututsi washoboraga kuzijyamo, bavugaga ko ari inama z’umuryango, aho bari barashinze ishyirahamwe bise UBEMFI (Ubumwe bwa bene Mfizi). Akomeza agira ati “Imbere y’iwabo mu masanganzira y’umuhanda bahashinze bariyeri, iyo nzu y’iwabo niyo yitwaga brigade”.

Bariyeri bivugwa ko yashinzwe na Rukeratabaro, yahoze ahateganye n’urwo rugi rutukura.

Undi waganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru ba Pax Press bari basuye uwo murenge, avuga ko nyuma ari bwo baje gusobanukirwa n’imbaraga yari afite. Ati “Jenoside itangiye tumaze kubona ko ari we uyoboye ibitero, nibwo twasobanukiwe aho yakuraga imbaraga zo gushyiraho bariyeri kuko mbere twakekaga ko yari yaravuye muri jandarumori cyangwa se yarirukanywe. Ariko twahise twibwira ko yari yaroherejwe gutegura Jenoside”.

Undi wo mu muryango we bya hafi nawe yemeza ko ijambo Brigade ryazanywe na Rukeratabaro, ati “Ni ukuri iwabo hitwaga Brigade kandi ni uwo muhungu wabizanye sinababwira Impamvu ntayo nzi”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, nawe yemeza ko Rukeratabaro yari afite imbaraga zirenze uwo yakagombye kuba yari we. Ndagijimana avuga ko imbaraga yazikuraga ku nshingano yari yahawe.

Ati “Umujandarume ni umuntu ukora akazi ka Leta, agakoresha ibikoresho bya Leta, ikanamuha ubutumwa busobanutse. Ubutumwa yari afite [Rukeratabaro] bwo gutegura Jenoside muri Segiteri Winteko, yabuhawe n’imbaraga za Leta”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rusizi avuga no mu gihe cya Jenoside wasangaga Rukeratabaro afitanye imikoranire ya hafi na Perefe Bagambiki wategekaga Perefegitura ya Cyangugu, ati “n’ikimenyimenyi ni umwe mu bagiye kumushinjura muri Suwede”.

Rukeratabaro w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko. Yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho  yiyise Tabaro Théodore.

Iyo nzu iriho ibyapa niyo ivugwa ko yari Brigade, ubu yaravuguruwe.

Kuwa gatatu tariki ya 27 Kamena 2018  nibwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Suwedi rwahanishije Rukeratabaro w’imyaka 50 usanzwe aba mu Mujyi wa Örebro igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuburanisha rugasanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yahise ajuririra icyo gihano, urubanza mu bujurire rwatangiye muri Nzeli 2018, rukazapfundikirwa muri Werurwe 2019.

Gerard M. Manzi

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga