• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
17/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
17/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
17/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Perezida Joe Biden yasubijeho inkunga Amerika yageneraga abakuramo inda, anagura Obamacare

Umwanditsi
January 29, 2021

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yakuyeho itegeko ribuza Amerika gufasha imiryango mpuzamahanga ifasha ikora cyangwa itanga inama ku gukuramo inda. Yanasinye itegeko ryagura gahunda y’ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

Yavuze ko guhindura ibyo bivanyeho “kubangamira ubuzima bw’abagore” kw’ingingo yafashwe n’uwari perezida Donald Trump. Iyi ngingo ya Biden inakuraho iya Trump yahagarikaga inkunga ku bitaro byo muri Amerika bitanga serivisi zo gukuramo inda.

Igikorwa cyo kwemerera abagore gukuramo inda nk’uburenganzira ntikivugwaho rumwe muri Amerika no ku isi. Biden yasinye kandi itegeko ryo kwagura gahunda y’ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

Perezida mushya wa Amerika bamwe baramunenga ko ari gukoresha ubutegetsi nyubahirizategeko gusa bidaciye mu butegetsi nshingamategeko.

Kuri ibyo ejo kuwa kane tariki 28 Mutarama 2021 ari mu biro bye, Biden yagize ati: “Nta tegeko na rimwe rishya ndi gushyiraho, cyangwa ingingo y’amategeko nshya uretse gusubizaho uburyo bwo kwivuza budahenze… bigasubira uko byahoze mbere y’uko Trump aba Perezida”.

Itegeko rya Trump ryo kudafasha gukuramo inda ku isi rimeze gite?

Ni politiki yiswe “Mexico City policy” yashyizweho bwa mbere mu 1984 na Perezida Ronald Reagan nyuma ikajya ikurwaho n’abademokarate, abarepubulikani bagarukaho bakayisubizaho.

Mu myaka myinshi, nkuko BBC ibitangaza, Amerika yahagaritse kohereza inkunga mu mahanga igendanye n’ibyo gukuramo inda, ariko “Mexico City policy” irenga aho. Ibuza inkunga ya Amerika kugera no ku miryango mpuzamahanga ifasha mu gukuramo inda cyangwa kubitangaho ubujyanama.

Iyi politiki Donald Trump ageze ku butegetsi yarayaguye, ahagarika inkunga yose ku miryango itegamiye kuri leta nayo ubwayo yatangaga inkunga ku miryango ifasha ibijyanye no gukuramo inda.

Mu itangazo yari yatanze mbere gato, ibiro bya White House byavuze ko Perezida Biden aza gufata ingingo “ishyigikira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ku buzima bw’imyororokere muri Amerika no ku isi”.

Raporo y’ikigo cya Leta ya Amerika cya ‘US Accountability Office’ yasohotse umwaka ushize ivuga ko mu 2017, imiryango itegamiye kuri leta itabashije kubona miliyoni $153 kuko itemeye guhagarika ibikorwa byo gufasha gukuramo inda.

Ejo kuwa kane kandi Joe Biden yavanye Amerika mu masezerano yo mu 2020 azwi nka ‘Geneva Consesus’, amasezerano – atari itegeko – arimo ibihugu 30 byemeje ko bitemeranya no gukuramo inda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga