Perezida Kagame ayoboye inama y’Abaminisitiri benshi bari bategereje

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul kuva mu masaha y’uyu mugoroba wa tariki 19 Gashyantare 2021, ayoboye inama y’Abaminisitiri. Ni inama ije mbere y’igihe abatari bacye bakekaga ariko kandi benshi banitezemo kudohorerwa ku byemezo bimwe byari bimaze iminsi kubwo kwirinda Icyorezo cya Coronavirus. Ibiro by’umukuru w’Igihugu nibyo byatangaje iby’iyi nama.

Iyi nama iteranye, bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko nubwo ije mu gihe batakekaga kuko bunvaga ko ishobora guterana kuwa Mbere cyangwa kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha, bavuga ko bayitezemo kudohorerwa kuri bimwe mu byemezo byari bimaze iminsi byubahirizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bimwe mu byo abatari bake batunga urutoki ko byakwiye gusubirwamo, hakabaho kudohora, harimo nko kongera kureka ingendo kuva mu karere no mu ntara zigasubukurwa, hari kandi ibijyanye n’imihango y’ubukwe ndetse n’amakoraniro y’amadini n’amatorero ndetse no kuba amasaha yo kugera mu rugo yacumwa, agakurwa kuri saa moya nibura akajya hagati ya saa tatu cyangwa saa yine z’ijoro.

Mu byifuzo by’abashaka uku kudohorerwa kuri ibi byemezo, bavuga ko bitakuraho ko abantu bakokeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Uko imibare ya none iteye.
Uko uturere dugaze mu mibare.

Imibare imaze iminsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko habayeho ukumanuka kw’imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo. Bamwe banavuga kandi ko mu gihe u Rwanda rwatangiye gukingira abaturage, bikaba binagaragara ko imibare igenda igabanuka kubwo kwirinda, hakwiye ko abaturage badohorerwa bityo ubuzima bakongera kureba uko baburemarema, bagasanasana. Abo mu tubari nabo bamwe bati ” Natwe twibukwe”.

Itangazo ryo mubiro by’umukuru w’Igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →