UEFA 2015-2016 , Uko Amakipe azacakirana byamenyekanye

Ifoto uefa15-16

Nyuma y’uko benshi mubakunzi b’umupira w’amaguruku ku Isi bari bategereje kumenya uko amakipe azacakirana mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo k’umugabane w’Uburayi ( UEFA ) mu mwaka wa 2015-2016 , amatsiko yashize kuko amakipe yashyizwe mu matsinda .

Hakozwe amatsinda 8, icyagaragaye ni uko amakipe amwe yisanze mu matsinda ayakomereye ayandi nayo akisanga mu itsinda riyoroheye bitewe n’urwego abarizwaho ,Bamwe mu abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abakunzi bawo cyane cyane abakunzi ba Arsenal ikipe yo mubwongereza batunguwe no kongera gutombora ikipe yo mubudage Bayern Munich kuko bavuga ko bamaze guhura kenshi muri iki gikombe .

Abenshi mubakunzi b’uyu mukino w’umupira w’amaguru nyuma yo kubona uko urutonde ruhagaze , uko amakipe yashyizwe mumatsinda cyane cyane abakunda amakipe yo mubwongereza bavuga ko  Manchester United ariyo kipe yaho yaba yatomboye neza nkuko mubireba k’urutonde rw’uko amatsinda ahagaze.

Uko Amakipe yashyizwe mu matsinda

GROUP AGROUP BGROUP CGROUP DGROUP EGROUP FGROUP GGROUP H
Paris PSG (FRA)Wolfsburg (GER)Astana (KAZ)Mönchengladbach (GER)BATE (BLR)Dinamo Zagreb (CRO)M. Tel-Aviv (ISR)Gent (BEL)
Real Madrid (ESP)PSV (NED)Benfica (POR)Juventus (ITA)Barcelona (ESP)Bayern (GER)Chelsea (ENG)Zenit (RUS)
Shakhtar Donetsk (UKR)Man. United (ENG)Atlético (ESP)Man. City (ENG)Leverkusen (GER)Arsenal (ENG)Porto (POR)Valencia (ESP)
Malmö (SWE)CSKA Moskva (RUS)Galatasaray (TUR)Sevilla (ESP)Roma (ITA)Olympiacos (GRE)Dynamo Kyiv (UKR)Lyon (FRA)

Ifoto best-player14-15Uretse igikorwa cyo gutombora no gushyirwa mu matsinda hakurikijwe uko amakipe azahura , hanabaye igikorwa cyo gutora umukinnyi mwiza kurusha abandi k’umugabane w’I Burayi , ku Abagabo bakina umupira w’amaguru hatowe Lionel Messi akaba akinira ikipe ya Barcelona naho mubagore hatorwa Célia Šašić ukinira ikipe ya Frankfurt mubudage.