Urubyiruko rugera kuri makumyabiri , abasore n’inkumi bo mu murenge wa kiyumba mu karere ka Muhanga taliki 25 Nzeli 2015 nyuma yo guhugurwa na JOC Rwanda rwasabwe guhuriza imbaraga hamwe kugirango rubashe kwiteza imbere runagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Itsinda Amizero ry’abasore n’inkumi bishyize hamwe nyuma y’igihe gito bahawe amahugurwa bongeye guhura n’ababahuguye barebera hamwe icyagezweho nicyo bagomba gukora kugirango babyaze umusaruro ibyo bahuguwe mo.
Insanganyamatsiko nubwo yari igendereye ku guhugura urubyiruko kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa imihigo , banibanze cyane ku kibazo gikomeye cy’ubushomeri mu rubyiruko , ikibutera nuko haboneka umuti wabwo. Ingingo zigera ku munani nizo zashyizwe ahagaragara nk’izitera ubushomeri urubyiruko rwo mu murenge wa kiyumba mu Karere ka muhanga , izo ngingo zose zavuye mu isesengura ryakozwe n’uru rubyiruko rufatanije na JOC Rwanda.
Umuyobozi w’umushinga wateguwe na JOC Rwanda ariwe Jean Hellen Habyarimana avuga ko impamvu umunani basanze zitera ubushomeri muri uru rubyiruko ari : Imyumvire ikiri hasi , Kutibumbira mu mashyirahamwe , Gusuzugura akazi, Ubunebwe, Ubumenyi buke, Kutigirira icyizere, Kubura igishoro hamwe no guhora bateze amaboko ababyeyi.
Jean Hellen avuga ko nubwo izi mbogamizi zihari ko urubyiruko rutagakwiye kwiheba kuko aho ibibazo biri bitavuga ko nta bisubizo , aha akaba yaranabwiye uru rubyiruko ko bimwe mubisubizo ari : Amahugurwa agamije guhindura imyumvire , Kwibumbira mu mashyirahamwe, Kwegera urubyiruko haba ku bayobozi cyangwa abafatanyabikorwa , Kugana ibigo by’imari iciriritse.
Umuyobozi wa JOC Rwanda wari muri iki gikorwa bwana Harerimana Jean Bosco , yashimiye uru rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ndetse rukabasha kwishyira hamwe rugakora itsinda aho ubwarwo runizigama buri kwezi rugamije kwiteza imbere rwikura mubukene. Jean Bosco , avuga ko nka JOC Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza kuba hafi y’uru rubyiruko rwa Kiyumba , kurufasha kugira uruhare mu kwiteza imbere rwishakamo ibisubizo , kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ndetse no kurufasha gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.
Umuyobozi w’umurenge wa Kiyumba wari witabiriye igikorwa cyahuje uru rubyiruko na JOC Rwanda , yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye kurushaho kwita kuri uru rubyiruko , gufatanya gushaka ibisubizo no kubyaza umusaruro ubumenyi babonye , hanyuma kandi yanashimiye JOC Rwanda mu gikorwa cyiza cyo kwegera urubyiruko iruhugurira kwikura mubukene no kurushaho guhuza imbaraga zarwo kugira ngo rurusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu .