Itangazamakuru rirasabwa kuba abafatanyabikorwa mubijyanye n’Ubuzima – SFH

Ifoto intyoza.com

Umuryango wita k’ubuzima SFH (Society for Family Health) na MHC ( Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda) kuwa 7 Ukwakira 2015 basabye itangazamakuru gutangaza cyane inkuru z’ubuzima.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na SFH kubufatanye na MHC aho hagarutswe k’uruhare rw’itangazamakuru mu gutangaza inkuru z’ubuzima ndetse n’impamvu ari ngombwa cyane.

Ifoto intyoza.com
Abanyamakuru barasabwa na SFH hamwe na MHC kuba abafatanyabikorwa bahafi

Uruhare rw’itangazamakuru rwagarutsweho cyane kuko ngo ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ubutumwa ushaka gutanga kandi bukihuta ndetse bukagira umusaruro mwiza mugihe bwatanzwe neza .

Ntaganira Syrus umukozi wa SFH ushinzwe kwamamaza no kugeza kubaturage ibikorwa by’ubuzima avuga ko SFH ari umwe mubafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima bita cyane ku : ubuzima muri rusange ,ubw’Imyororokere , kurwanya malariya ,kwita ku imirire iboneye ,gutanga amazi meza n’ibindi .

Mu bijyanye no gufasha abantu kwirinda SIDA hamwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ngo udukingirizo hafi miliyoni mirongo ine twaraguzwe ,gutanga amazi meza umuti usukura amazi hafi miliyoni cumi nimwe waraguzwe byose mugihe cy’imyaka itatu gusa bivuga ko abantu bitabira neza kugoresha udukingirizo ndetse n’ibindi bikorwa SFH igeza kubaturage kugirango bibafashe kwirinda ibyashyira ubuzima bwabo mukaga.

Ifoto y' Udukingirizo intyoza.com
Udukingirizo dufasha abantu kwirinda SIDA hamwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Abanyamakuru bavuga ko bimwe mubikoresho bitangwa na SFH usanga abacuruzi batabitanga uko bikwiye cyane udukingirizo cyane ko ngo hari naho ushobora kugera ukagashaka ukakabura hakaba nahandi baduhisha wabaza umucuruzi akakubwira ko atadushyira hafi ngo kuko abakiriya be abazi.

Murwego rwo kugeza amakuru kubaturage arebana n’ubuzima abanyamakuru barasabwa na SFH hamwe na MHC kuba abafatanyabikorwa bahafi kandi bagatanganza neza ayo makuru ajyanye n’ubuzima kugirango abantu bakangurirwe kandi bigishwe gukumira no kwirinda indwara aho gutegereza kuzivuza.

[embeddoc url=”http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2015/10/Prudence-Condom-branding-evolutions.pptx” viewer=”microsoft”]

Umuyobozi wa SFH bwana Gihana Manasseh Wandera , avuga ko icyo biteze mu kubanyamakuru ari ubufatanye buzabashoboza kurushaho kugeza amakuru kubayakeneye ndetse no kuba barushaho gushaka byimbitse inkuru zikora k’ubuzima.

Peacemaker Mbungiramihigo umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru ari nayo ifite mu nshingano zayo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru ahamya ko nkuko ubuzima aribwo nkingi y’iterambere rirambye itangazamakuru rigomba kubwitaho cyane rikabuha umwanya ukwiye .