Kamonyi : Abayobozi b’ibigo barasabwa kuba cyane kubigo bayobora-REB

Ifoto Amahugurwa Kamonyi intyoza.com

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye basabwe kugabanya ingendo nyinshi bakora kugirango bababashe gukurikirana ubuzima bw’ibigo bashinzwe kuyobora umunsi kuwundi.

Amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye hamwe n’abashinzwe uburezi kuva mu karere kugera kurwego rw’umurenge bo mu karere ka Kamonyi yashojwe kuwa 9 Ukwakira 2015 asize aba bayobozi bahwituriwe kwita k’ubuzima bw’ibigo bashinzwe .

Uburezi buzatera imbere mu mashuri mugihe abayobozi b’ibigo bazabiha umwanya uhagije wo kumenya ubuzima bwaburi munsi mu bigo bayobora bakareka ingendo kenshi bajyamo usanga ziba zitanihutirwa cyangwa zidafite icyo zungura uburezi.

Ifoto intyoza.com

Aya mahugurwa abayobozi b’ibogo basabwe kugabanya ingendo kenshi bakora bava kubigo bayobora kenshi ziba zitihutirwa , aha bakaba baribukijwe ko kuba kenshi kukigo bituma bamenya ibigenda n’ibitagenda bityo bakabasha kunoza neza icyerekezo cy’ishuri.

Niyotwagira Raphael umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Agathe rw’Inyamirembe mu murenge wa Karama agira ati

Umuyobozi ni umuntu usabwa kuba mu bumenyi ndetse n’ubushobozi bwe  akamenya ishuri ayobora uko riteye bityo agashingira ku bibazo yasanze ku ishuri cyangwa se abona ku ishuri akabasha kunoza neza igenamigambi cyangwa se akanoza neza vision y’ishuri kuburyo yerekana icyerekezo ishuri rigomba kuzaganamo.

Nzeyimana Jean Claude umugenzuzi w’uburezi muri REB agira ati

Twabahaye inama yuko bagomba guhora hafi y’abo bashinzwe kuyobora bakabakurikirana umunsi kuwundi ariko cyane cyane batita kuvuga ngo ni ukureba ko abo bayobora bahari gusa ahubwo bakareba ko bari no gukora ibyo bashinzwe gukora.

Ifoto intyoza.com
Abakozi ba REB

Aya mahugurwa yanagarutse ku nteganyanyigisho nshya y’amashuri aho ubu abanyeshuri baziga ibyumweru 39 mu mwaka aho kuba 36 bivuga ko igihe baruhukaga kizagabanuka , amasomo nayo yose azanganya ibihe ni ukuvuga buri somo iminota 40.
Mu nteganyanyigisho nshya hari byinshi bigaragara nk’ibyahindutse cyangwa ibyiyongereye mo ariko byose ngo ni ibigamije kongera ireme ry’uburezi umwana akarangiza amashuri ye ashobora kujya ku isoko ry’umurimo agahangana n’abandi kumurimo abikesha ubumenyi n’ubushobozi yahawe mu ishuri .