Abaregwa kurya amafaranga ya VUP baburanye mu mizi

Ifoto ababurana intyoza.com

Urubanza rw’abashinjwa kunyereza amafaranga ya VUP bo mu murenge wa Ngamba akarere ka Kamonyi rwatangiye mu mizi kuri uyu wa 20 ukwakira 2015 murukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Ababuranye kuri uyu munsi ni babiri aribo Egide Mazimpaka wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa ngamba hamwe na Thomas Kabanda wari ushinzwe VUP mu murenge ( VUP manager ) ariko Egide akaba ariwe wafashe hafi igihe cyose yiregura .

Egide ,ubushinjacyaha bumushinja gutegeka Thomas guha uwitwa siriveri amafaranga ya VUP atayagenewe , gufata amafaranga kuri konti ye ya sacco akayashyira kuya VUP kugirango yishyure ayo yafashe muri VUP , kugira uruhare mugushinga amatsinda no gusinya inyandiko z’inama zitabaho nibindi.

Ifoto ababurana intyoza.com
Ibumoso Egide, iburyo Thomas, hagati Ndayisaba Xavier umukozi ushinzwe inguzanyo SACCO

Abenshi mu baregwa muri uru rubanza rw’amafaranga ya VUP bagaragaye mu cyumba cy’iburanisha ariko ntabwo babashije kuburana kuri uyu munsi wambere w’iburanisha.

Egide yiregura avuga ko nta ruhare yagize mu gushinga amatsinda akavuga ko atigeze ategeka Thomas gutanga amafaranga ko ndetse ibyo kuvuga ko yafashe amafaranga ya VUP ntayo yigeze afata ndetse ko atazi uburyo amafaranga yakuwe kuri konti ye akajyanwa kuya VUP.

Nyuma yo kumenya ko konti ye yakuweho amafaranga abinyujije k’umwunganira mu mategeko, Egide yasabye umucungamutungo wa Sacco ya ngamba(gerant) kugarura ayo mafaranga nkuko tubibona mu ibaruwa intyoza.com yashoboye kubona kopi yayo.

Ifoto ibaruwa intyoza.com
Ibaruwa isaba kugarura amafranga kuri Konti ya Egide

Ubwo intyoza.com yegeraga umwunganizi wa Egide mu mategeko ngo agire icyo ayitangariza nyuma y’urubanza avoka Mbituyimana Jean de Dieu avuga ko ahereye kuko bireguye abona ko nta kimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza ko ari amagambo n’imvugo z’abantu bashaka gushingiraho ngo ni ibimenyetso akavuga ko bagaragaje ko atari byo.

Avuga ku mafaranga umukiriya we ashinjwa , Mbituyimana agira ati

yaba abitwa ko bari bagize itsinda bavuga ko babwiwe na francois Xavier ntabwo bigeze babona mazimpaka Egide ,bivuga ngo birazwi ko mu Rwanda hari abiyitirira Kabarebe , abiyitirira Kagame bavuga yuko bafitanye isano kugirango bitwaze icyo kintu , hari n’abiyita ko ari abakozi b’inkiko kugirango babone indonke babyumvisha abantu bari hasi , ni ibintu bigaragara rero twabigaragaje twumva ari ntakibazo.