Kamonyi : Umuganda uteguwe neza utanga umusaruro ushimishije – Meya Rutsinga Jaques

Meya wa Kamonyi

Imbaraga z’umuganda n’umusaruro wawo mwiza bimaze ku garagara ko uva mu igenamigambi ryawo risobanutse.

Umuganda wakozwe mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 ukwakira 2015 , wakorewe mu murenge wa Karama mu kagari ka nyamirembe ahashijwe ikibanza cyizubakwa mo amashuri abanza yo gusimbura ayari atakijyanye n’igihe kubera gusaza.

Umuganda witabiriwe n’abaturage basaga 1500 , ubuyobozi bwawuhaye agaciro k’amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane y’u Rwanda , aho kandi ubuyobozi bwishimira uko abaturage bakomeje kugaragaza umufatanye mu kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga jaques aganira n’intyoza.com yavuze ko umuganda ari kimwe mubisubizo by’ibibazo bitandukanye abanyarwanda bishatsemo ukaba uri no mu muco w’abanyarwanda.

Meya Rutsinga abona ko igenamigambi ry’umuganda rinoze ariryo rituma witabirwa ndetse bigatanga umusaruro ufatika aho agira ati

ubwitabire bumaze kuzamuka ndetse kurugero rushimishije ariko usanga byose bishingiye ku gukora igenamigambi ry’umuganda rinoze ,abaturage bakamenyeshwa igikorwa kizakorwa hakiri kare bakabikangurirwa ,bakabyibutswa ,bakanabiteganya, bakamenyeshwa igikorwa kizakorwa n’aho kizakorerwa ndetse bakanitwaza n’ibikoresho bijyanye n’igikorwa.

Abaturage mumuganda
Abaturage mu muganda

Rutsinga avuga ko umuganda atari gusa ibikorwa by’amaboko bihuza abawukora ko ari n’umwanya mwiza abantu bahura nyuma y’igikorwa cyateganijwe bakaganira kuri gahunda rusange zo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange, ukaba n’umwanya mwiza wo gusabana , kumenyana no gufashanya kumenya no gukemura ibibazo abantu baba bafite.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse wari witabiriye uyu muganda aganira n’abaturage yongeye kwibutsa ko ibikorwa byiza bikomeje kugerwaho babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda paul kagame.

Ifoto Munyantwali Alphonse - Guverineri w'intara y'amajyepfo
Munyantwali Alphonse – Guverineri w’intara y’amajyepfo aganira n’abaturage nyuma y’umuganda.

Guverineri Munyantwali yakanguriye abaturage kwita k’ubuzima , umutekano n’ibindi bikorwa byiza bigamije iterambere anasaba abaturage kubahana no kubungabunga ubumwe bw’abanyarwanda agira ati

icyo dukorera twese , icyatuzinduye tukaza mu muganda , ibyo dukora umunsi k’uwundi ni ukugirango tube abanyarwanda bishimiye kuba abanyarwanda, bishimiye uko babayeho twishimiye u Rwanda rwacu ndetse u Rwanda rufite izina muruhando rw’amahanga.

Kagame Alexis umuyobozi w’ingabo muntara y’amajyepfo witabiriye uyu muganda nk’ingabo yaganiriye n’abaturage ariko kandi anibanda k’umutekano agira ati

umutekano murawufite , icyo mbasaba ni kimwe gusa ni ukubana neza mungo zanyu mukirinda amakimbirane ibindi mugafatanya kugirango dutere imbere kuko umutekano urambye ni iterambere.