• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Muhanga : Urubanza rwarasubitswe kugirango hakorwe iperereza ry’urukiko.

Editor
November 4, 2015
Ifoto urukiko rwa Muhanga

Mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga , urubanza rw’abaregwa amafaranga ya VUP muri Kamonyi rwarasubitswe.

Kuri uyu wa 2 ugushyingo 2015 , urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruburanishirizwamo urubanza rw’abazira amafaranga ya VUP mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi rwarasubitswe kuko urukiko rushaka kwikorera iperereza ubwarwo kubyo rushidikanya.

Nyuma y’uko urukiko hari bimwe mubyo rwasabaga ho ubusobanuro byaba k’ubushinjacyaha n’bashinjwa rukabura ubusobanuro buhagije , urukiko nyuma yo kuburanisha abashinjwa bose uko ari 28 uretse umubyeyi umwe ngo uri mubitaro rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzakomeza rumaze kwikorera iperereza ryarwo.

Foto mu rukiko indani
Uru rubanza hamwe rwagiye rugaragara mo kutumvikana cyane mu mvugo zakoreshejwe n’abashinjwa igihe babazwaga mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha aho bamwe bavuga ko hari ibyo bahatiwe cyane n’ubugenzacyaha bubasaba gushinja bamwe mu bayobozi cyangwa se kuvuga ibyo bwo bushaka bukabakangisha kubafunga mugihe batabyemeye.

K’urundi ruhande urukiko rwagiye rusaba ubushinjacyaha bimwe mu bisobanuro kubyo bwakoze ariko ntiburugaragarize impamvu zifatika nkaho babazwaga impamvu abantu bakoranye icyaha ariko bakazana umwe gusa , aho umubyeyi ashinja abana be kumufasha mubyo ashinjwa ariko hagahamagazwa umubyeyi gusa abana ugasanga nta n’icyo babajijwe , ibimenyetso bimwe wasangaga bitaragaragajwe ubushinjacyaha bukabwira urukiko kuzashaka ibibyuzuza byabwo n’ibindi.

Nubwo muri uru rubanza bamwe bagiye bemera ibyo bashinjwa bakoze ndetse bakanabyemeranywaho n’ubushinjacyaha hari n’abandi wasangaga bemera bimwe ibindi bakabihakana bikabaviramo kutemeranywa n’ubushinjacyaha kubyo bemera .

Foto mu rukiko indani
Twibutse ko abaregwa bagejejwe imbere y’ubutabera ari 28 bagize amatsinda 19 aho usanga itsinda rigizwe n’abantu benshi bamwe batanazwi yemwe hamwe ugasanga n’uwiswe ko ari umuyobozi w’itsinda atazi uko ifaranga ryagiye.
Nyuma y’uko urukiko rwumvise ukwiregura bamwe bemera abandi bahakana ibyaha bashinjwa urukiko rwasanze hari ibyo rugomba kwikoreraho iperereza ubwarwo, rwavuze mu ruhame rwa bose ko urubanza ruzasubukurwa taliki ya 24 ugushyingo 2015 runatangaza ko muri iyo minsi rutazahagarara kugera rupfundikiwe.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga