Bugesera : Uwazanye imiyoborere myiza ni nawe wazanye iterambere- Gitifu wa mareba

Ifoto Executif wa Mareba

Iterambere abatuye umurenge wa mareba bamaze kugeraho , isoko yaryo ni uwabahaye imiyoborere myiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa mareba mu karere ka Bugesera ho mu ntara y’uburasirazuba aganira n’intyoza.com , avuga ko umurenge ayoboye umaze kugera ku iterambere rishimishije kandi rigaragarira buri wese.

Sebatware Majera uyobora uyu murenge , avuga ko ugereranije n’ibihe byashize uyu murenge umaze gutera imbere , ibi bikaba bigirwamo uruhare n’abaturage , ubuyobozi hamwe n’abafatanyabikorwa.

Sebatware avuga ko bimwe mu byafashije ndetse bibafasha gukora cyane badasigana n’iterambere bishingiye k’ubuyobozi bwiza bwegerejwe abaturage aho byinshi mubyavunaga abaturage byabegerejwe bityo igihe bakoreshaga bajya gushaka serivisi kure cyagabanutse bakaba igisigaye bagikoresha mu kongera ibikorwa by’imirimo yabo.

Foto Abaturage bikorera umuhanda
Abaturage ba Mareba bafatanya guhanga umhanda ku mafaranga ya VUP

Sebatware agira ati “serivisi nyinshi zegerejwe abaturage , ntabwo bakivunika cyane bajya ku karere n’ahandi ahubwo bikemurirwa hafi yabo k’ubuyobozi bubegereye bityo kwiteza imbere bakora ibikorwa by’iterambere bikaba byihuta”.

Sebatware , avuga ko abaturage ayobora basobanutse mu bijyanye n’imibereho myiza ,gukora bizigama , kumenya ubuyobozi bu babereye , kumenya icyo bashaka bafatanije n’ubuyobozi bwiza bafite bakesha perezida Paul Kagame.

Gahunda ya gira inka , ubudehe , VUP , ubwisungane mu kwivuza , gahunda zishingiye ku kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi , izi ni zimwe muri gahunda nyinshi zishingiye ku miyoborere myiza ituma abaturage bagira ubuzima bwiza kandi bakiteza imbere .

Foto SACCO Mareba
SACCO Mareba

Mukantwari Patricie umuturage w’imyaka isaga 48 utuye muri uyu murenge , ubwo yaganiraga n’intyoza.com imusanze kuri SACCO ya mareba , yavuze ko abona ubuzima bwarahindutse bujya aheza ndetse iterambere bafite akaba abona ntakindi gihe yaribonye.

Mukantwari agira ati” nimba nkiramye , nifuza gukomeza kureba ibyiza by’ahazaza ngafatanya n’abandi gukomeza kubaka igihugu , sinarinzi aho banki iba ariko ubu nzi kwizigama , sinarinzi amashanyarazi , nararwaraga ngahera mu buriri ariko ubu Kagame yaduhaye mituweli n’ibindi, ubu se ikitagaragara ni iki wowe amaso ntaguha”.

Umurenge wa Mareba ugizwe n’utugari dutanu hamwe n’imidugudu 52 , abaturage baganiriye n’intyoza.com bavuga ko bafitiye icyizere ubuyobozi bwabo , bavuga kandi ko bafite gahunda nyinshi zibahuza ubwabo hamwe n’ubuyozozi bigatuma imbaraga zabo bazegeranya bagakora biteza imbere.