Impanuka ikomeye yangije imodoka babiri barakomereka bikabije

Mu ikorosi ry’i Gihinga umanuka uva ku karere ka Kamonyi wenda kugera kuri banki y’abaturage ya Runda Taba impanuka yangije imodoka bikomeye umushoferi na kigingi we barakomereka bikabije.

Ahagana isaa tanu z’amanywa nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAC881F ikoreye impanuka ikomeye mu ikorosi ryo munsi y’akarere ka Kamonyi hafi na Banki y’abaturage ya Runda Taba .

iyi modoka yari ivuye i Muhanga gupakira amatafari , yari itwawe n’umushoferi witwa Kubwimana Faustin ari kumwe na Kigingi we witwa Mbarushimana Faustin bose bakaba bakomeretse bikomeye.

Imbangukiragutabara
Imbangukiragutabara

intyoza.com ikigera aho impanuka yari ibereye , abari bahari bavuga ko imodoka ishobora kuba yagize ibibazo bya feri bityo kubera ari mu ikorosi imodoka imanuka mu mukingo munsi y’umuhanda ihita ishwanyagurika .

ubutabazi bw’imodoka z’imbangukiragutabara ebyiri imwe yari iturutse Kigali indi iturutse Remera Rukoma nizo zakoze akazi ko gutabara abakomeretse uko ari babiri umwe yerekezwa Kigali undi yerekezwa Remera Rukoma.

Polisi yo mu karere ka Kamonyi hamwe n’ingabo nibo bari ahabereye iyi mpanuka mu rwego rw’ubutabazi ndetse no gufasha umutekano cyane ko n’abaturage nabo bari bahuruye ari benshi bari aho impanuka yabereye.

Uko imodoka yabaye
Uko imodoka yabaye

 

Munyaneza Theogene

 

Umwanditsi

Learn More →