Nyuma yo kuva mu itorero imihigo ikomereje ku rugerero

 

Intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye aribo Inkomezabigwi bashoje itorero bagiye gukomereza ku rugerero.

Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu gihugu hose ryashojwe, nyuma yo gusozwa intore zahawe ubutumwa buzerekeza ku rugerero ndetse zigira imihigo zihiga zigomba guhigura cyangwa kwesa mugihe zizamara ku rugerero.

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa gacurabwenge ahari ishuri rya mutagatifu Bernadette ahatorezwaga intore za Rugarika na Gacurabwenge ni hamwe muri site 5 ziri muri aka karere intyoza yageze mu isozwa ry’itorero aho bari mu mihigo , imigabo n’imigambi bashaka kwesa.

Gusigasira Igisenge
Gusigasira Igisenge

Nyinawabashambo Diane umwe mu ntore, avuga ko mbere yo kuza mu itorero yumvaga rwose ari ibintu bigoranye cyane ndetse bidafite akamaro ariko ngo nyuma y’uko yinjiye mu itorero agatozwa yasanze yaribeshyaga ngo kuko bize byinshi bizabafasha.

Agira ati “ hari nk’ibintu twabonaga bidashoboka ariko mu itorero twabonye ko mu gushyira hamwe byose bishoboka ko ndetse icyo udashoboye bitavuga ko ntawundi ukizi, twize gukura amaboko mu mufuka tukiteza imbere tutibagiwe igihugu cyacu”.

Imwe mu mikino mu gutarama kw'intore
Imwe mu mikino mu gutarama kw’intore

Masengesho Theobard umuhungu umwe mubatojwe, avuga ko muri gahunda zibyiza bavanye mu itorero birimo kumvisha abantu ko itorero ari irerero, ko amasomo ahatangirwa ari agize ubuzima bwa buri munsi umuntu acamo bumufasha kwiyubaka ubwe, Igihugu n’abandi.

Mugirasoni Marie Chantal umutahira w’intore mu karere ka Kamonyi avuga ko muri rusange bari bafite intore mu karere zingana na 1803 iyi site ubwayo ikaba yari ifite358, avuga ko umusaruro biteze muri bo ari ukwitwara neza hamwe no kubera urugero rwiza abandi.

Agira ati “ibyo tubasaba biri mubyo ubwabo bahize birimo gufasha urundi rubyiruko kumenya no kumva amasomo bo babonye, gufasha umuryango nyarwanda kugana aheza , kwimakaza indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda, gushyira imbaraga hamwe n’ibindi”.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Munyantwari Alphonse wari umushyitsi mukuru, yasabye intore kuba umusemburo mwiza ugamije kuzana impinduka nziza, kumenya agaciro, Indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kudasobanya no kugira icyerekezo kimwe.

Isinywa ry'imihigo
Isinywa ry’imihigo: ufashe ikaramu Guverineri Munyantwari, impande ye Meya Rutsinga, uwicaye ni Intore ihagarariye izindi mu muhango wo gusinya imihigo.

Imihigo y’izi ntore zinasangiye n’izindi muri rusange muri Kamonyi irimo; kuva mu itorero bajya ku rugerero aho bateganya ibikorwa byinshi bitandukanye birimo, kufasha abatishoboye, gukora ibijyanye n’isuku n’isukura , kwigisha gusoma no kwandika, kubungabunga ibidukikije batera amashyamba, gufasha kuzamura imyumvire mu buryo bwose bugamije kwiyubaka no kubaka igihugu n’ibindi.

 

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →