Amavubi yongeye kwerekana ko urubori rwayo rurindwa mubi

Nyuma y’uko inzovu za cote d’ivoire zumviye urubori rw’amavubi kuri uyu munsi hari hatahiwe Ibisamagwe bya Gabon.

Gukora amateka ntabwo bigombera ubunini cyangwa se ubunararibonye ubu nubu, ahubwo bisaba kumenya icyo ushaka , aho uva aho uhagaze ndetse naho ushaka kwerekeza aribyo ikipe y’igihugu amavubi yakoze muri CHAN kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Mutarama 2016 akina na Gabon.

Umukino mwiza , umukino w’ubuhanga urimo ubwenge utandukanye cyane n’uwo amavubi yakinnye na Cote d’ivoire bwa mbere niwo wagaragajwe ubwo yakinaga n’ibisamagwe bya Gabon aho ibisamagwe byumvise urubori rw’amavubi no kudwinga kwayo.

Ku nshuro ya mbere ikipe y’u Rwanda amavubi akoze amateka yo kwinjira muri kimwe cya kane cy’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu irushanwa ry’abakuze bakinira imbere mu bihugu byabo ariryo CHAN muri uyu mwaka wa 2016.

Ernest Sugira umikinnyi wakoze ibyasabwaga.
Ernest Sugira umukinnyi wakoze ibyasabwaga.

Mu gice cya mbere ahagana ku munota wa 41, Tuyisenge Jacques nibwo yakoze icyari gikenewe mu kibuga aha umupira Ernest Sugira nawe washimishije abafana n’abanyarwanda by’umwihariko akora igikwiye kandi mugihe gikwiye aba atsinze igitego cya mbere.

Nyuma y’uko Jacques Tuyisenge ahaye umupira Sugira agahusha ikindi gitego, aya mahirwe nubwo ngo aza rimwe mu buzima siko byagenze kuko igice cya 2 kigitangira nko k’umunota wa 2 Ernest Sugira wari wakereye kubabaza abanyegabo, yaje gutuma gabon iririmba urwo ibonye ubwo yinjizwaga igitego cya 2.

Burya ngo ntawe usangira n’udakoramo kandi ngo ubunwa burya ntibuguhe buvuza induru ntiwumve, ahagana ku munota wa 14 w’igice cya kabiri nibwo Salem Aaron Boupendza yaboneye gabon igitego cy’impozamarira bityo Gabon nayo ibasha kubona igitego kimwe birinda binarangira ari 2 by’amavubi kuri 1 cya Gabon.

ku mupira amavubi aradwinga!
ku mupira amavubi aradwinga!

Kugera ku ifirimbi yanyuma amavubi yakomeje kumerera nabi ibisamagwe aho byaje no gukora amakosa menshi yanatumye bihabwa ikarita itukura bikarangiza iminota bikina bituzuye .

Ikipe y’igihugu amavubi nyuma yo kwinjira muri ¼ bwa mbere ndetse ikabikora mbere y’andi makipe yitabiriye irushanwa rya CHAN, ubu isigaje umukino wayo wa gatatu izakina n’ikipe ya maroc aho amavubi azaba ashaka gusa ishema ryo guseruka mu itsinda ariyo ayoboye.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →