Mu rugendo rugera ku cyumweru intumwa za rubanda zimaze mu karere ka kamonyi ntizishimiye ibijyanye n’isuku nke n’imirire mibi igaragara mu bana.
Intumwa za rubanda zashoje icyumweru cy’urugendo zagiriraga mu karere ka kamonyi kuri uyu wa 26 Mutarama 2016 aho mu gusoza uru rugendo zagaragarije ubuyobozi ko hakiri urugendo rurerure mu gukosora ibijyanye n’isuku ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi igaragara mu bana.
Izi ntumwa za rubanda ni kunshuro ya kabiri zigarutse muri aka karere kuko zahaherukaga mu mwaka wa 2015, aho zatangaje ko byinshi mubyo zari zaganiriye n’ubuyobozi kugirango bishyirwe mu bikorwa ngo ntabwo byakozwe.
Intumwa za rubanda zari muri Kamonyi arizo Depite Alphonsine , Clotilde , Agnes na Depite Rwaka bavuga ko bumiwe muri uru rugendo rwabo ngo kuko babonye ibyo batari biteze cyane kubijyanye n’isuku ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ikijyanye n’isuku nke, intumwa za rubanda zivuga ko mu mirenge yose bagezemo hari ikibazo cy’umwanda, haba mu ngo z’abantu kugiti cyabo cyangwa se n’ahahurirwa n’abantu benshi nko mutubari, mu masoko ndetse na resitora n’ahandi.
Depite Alphonsine agira ati “ ikibazo kiri ku kigero gitandukanye urebye urugo winjiyemo,hari aho twasanze abantu bakirarana n’amatungo, ukinjira ugakubitana n’amaganga y’ihene, supaneti ntizikigira ibara nizo biyorosa nizo basasa, mbese twagize ikibazo”.
Nubwo bagaragaje akababaro kabo batarya iminwa, bavuga ko kimwe mubitumvikana kandi bibabaje ari uburyo Resitora iri imbere y’ibitaro bya Remera Rukoma igira umwanda kugera aho ibika ibiryo by’ingurube ahatekerwa ndetse ngo ahogerezwa amasahani ho ni agahomera munwa urebye amazi bogesha ndetse ntibatinya kuhagereranya no mukinamba.
Henshi mu ngo izi ntumwa za rubanda zanyuze zigaragaza ko imisarane iteye ubwoba ngo ku buryo uhagera ukabura icyo uvuga n’aho uyisanga nta suku, ntipfundikirwa, ntisakaye isuku nke mu byambarwa , mu mirire ndetse ngo nta dutanda tw’amasahane bagira n’ibindi.
Ku kibazo cy’imirire mibi, intumwa za rubanda zabwiye abayobozi ko imwe mu mibare babahaye bageze mu bigo nderabuzima no mubaturage atariko babisanze ko ndetse hakwiye kugira igikorwa abantu bakigishwa hakanakorwa ubukangurambaga buhagije.
Rutsinga Jacques umuyobozi w’akarere ka kamonyi avuga ko ibyo intumwa za rubanda zabonye ari ukuri, gusa akavuga ko na none hari amwe mu makuru abaturage batanze atari ukuri nubwo asaba abayobozi batandukanye mu karere gufata ingamba zo kunoza imikorere no kurushaho kwegera abaturage kugirango ingamba ziba zafashwe barebe ko zishyirwa mu bikorwa.
Munyaneza Theogene