Muhanga: Miliyoni zisaga 451 nizo zagiye ku isanwa ry’akarere

 

Mu muhango wo gutaha inyubako ivuguruye y’akarere ka Muhanga ngo asaga miliyoni 451 nizo zakoreshejwe.

 

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2016, nibwo akarere ka Muhanga katashye inyubako yako ivuguruye nyuma y’igihe gisaga umwaka kari mu nzira yo kuvugururwa.

Akarere ka muhanga nubwo gatashywe nyuma yo gutangwaho amafaranga asaga miliyoni 451, ngo ntabwo ibisabwa byose byari byakageramo ndetse na bimwe mu bikoresho ngo ntabwo byari byahagera byose uko byateganijwe.

Umuyobozi w’akarere Yvonne Mutakwasuku, avuga ko amafaranga yose atagiye gusa mu gusana inyubako ngo kuko hari ayagiye mu gusana no gukora aho akarere kakoreraga by’agateganyo mu gihe inyubako yari itaraboneka ndetse hakaba haraguzwe Moteri yo gucana mugihe umuriro ugiye.

Mayor Mutakwasuku Yvonne asobanurira abayobozi iby'inyubako y'akarere.
Umuyobozi w’akarere Mutakwasuku Yvonne asobanurira abayobozi iby’inyubako y’akarere.

Nkuko inyubako yazamuriwe urwego ni nako abakozi muri rusange bayikoreramo basabwe nabo kuzamura cyangwa kuzamuka mu rwego rujyanye n’ubumenyi mu nshingano z’akazi ka buri munsi mubyo bakorera abaturage n’abandi bose babagana.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse, avuga ko ibikorwa by’iyi nyubako byari ngombwa cyane ndetse akavuga ko ari nko mu bucurabwenge kuko hazakorerwa ibikorwa byinshi n’imiromo by’ubwenge kandi biteza igihugu n’abanyarwanda imbere.

Kuri bamwe bakwibwira ko mu gihe ubuyobozi bucyuye igihe hatarajyaho ubundi ari amahirwe cyangwa umwanya wo kwikorera ibyo bishakiye ngo ibyo nti babitegereze ahubwo barye bari menge kuko ubundi buyobozi bwite bwa Leta nabwo burahari kandi buri maso.

Guverineri Munyantwali Alphonse ataha akarere hamwe n'abandi bayobozi
Guverineri Munyantwali Alphonse ataha akarere hamwe n’abandi bayobozi.

Guverineri Munyantwari asaba abayobozi ko nubwo inyubako zuzuye ndetse hakaba hari n’ibindi bikorwa bigikomeza ngo bagomba cyane kwita k’umuturage bashinzwe mbere ya byose kuko inyubako nziza igomba kujyana na serivisi nziza kandi inoze.

Agira ati “inyubako ni nziza , ni iyo gufasha gutekereza neza , igenamigambi ryiza , gukurikirana ibikorwa neza gusuzuma neza hamwe no kugera ku ntego, ariko uko abantu bakorera heza bagomba kudatwarwa n’ubwiza bw’inyubako bakamanuka bakegera abo bayobora aribo baturage”.

Inyubako y’akarere mu kuvugururwa ngo hibanzwe cyane ku kuba bimwe mu bikoresho byari biyubatse bitari bikigezweho ndetse ari ibishobora gutera indwara, gushaka inyubako ijyanye n’igihe, kunoza serivisi kugirango byorohere abagana akarere muri serivisi zitandukanye n’ibindi.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →