Motari mu gihirahiro ashakisha uwamwambuye Perimi akagenda atamumenye

 

Mu gihe yaratwaye Moto, yambuwe perimi ye n’umuntu wari mu modoka ngo kubera ubwoba arayimuha none ari mugihirahiro.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2016 hagati ya saa kumi na saa kumi n’igice, imodoka RAC 981G yari itwawe n’umuntu utabashije kumenywa na nyiri ukwamburwa perimi ngo yamutwaye ibyangombwa amuvana Kigali kugera Kamonyi birangira atabimuhaye.

Mwenedata Gerard umumotari, aganira n’umunyamakuru w’ikinyamakuru intyoza.com ubwo yamusangaga ari impande y’imodoka nyirayo yayisize yagiye muri gahunda ze ahitwa Terminus mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi avuga ko yahohotewe .

Imodoka yari itwaye umugabo wambuye umumotari Perimi .
Imodoka yari itwawe n’umugabo wambuye umumotari Perimi .

Mwenedata avuga ko umugabo wari muri iyi modoka yamusanze Kimisagara hafi n’isoko mu mujyi wa Kigali akamubwira ko yamugendeye nabi ndetse akamwaka uruhushya rwa burundu rwe rwo gutwara ikinyabiziga hanyuma yamara kurumuha akinjira mu modoka yamubaza uwo ariwe ngo akamubwira ko aza ku mumenya.

Mwenedata yakurikiye uyu mugabo wari mu modoka bakarenga sitasiyo za polisi iya Kimisagara, Nyabugogo Mageragere ikorera Cyinyoni n’iya Runda kugera aho nyiri ukumutwara ibyangombwa yari agiye muri gahunda ze.

Mwenedata atangaza ko yagiye ku murenge wa Runda ahari sitasiyo ya polisi kubaza uko abigenza ngo abwirwa guhamagara ushinzwe polisi umutekano wo mu muhanda hanyuma ngo amuhamagaye amubwira ko ntacyo bamumarira uretse ko yatanga ikirego.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo ku murongo wa telefone yabwiye intyoza.com ko ayo makuru ntayo bamenye ariko avuga ko bagiye gukurikirana bakamenya ngo uwo muntu uwo ariwe ndetse bagafasha umu motari akarenganurwa.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →