Perezida Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda imyaka itanu

 

Ku majwi 60, 75% niyo atumye Yoweli Kaguta Museveni wari usanzwe ayobora Uganda yongera kugirirwa icyizere agatorerwa indi myaka 5 iri imbere.

Komisiyo y’amatora muri Uganda Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2016 yatangaje bidasubirwaho ko ku bakandida umunani bahataniraga kuyobora Uganda Museveni ariwe wagiriwe watorewe  kuyobora Uganda mu myaka 5 iri imbere.

Dr Kiiza Besigye w’ishyaka FDC umwe mu bakandida bahabwaga amahirwe akaba yanagize amajwi 35.37 ari nawe wakurikiye Museveni, nyuma yo gutangarizwa ibyavuye mu matora yabyamaganiye kure avuga ko atabyemera.

Aya matora nubwo arangiye Museveni ayatsinze, benshi mubakurikiranira hafi ibya Uganda bavuga ko ibintu bishobora kutazagenda neza cyane ko Dr Besigye n’abamushyigikiye batemera ibyatangajwe na komisiyo y’amatora aho bavuga ko amajwi yibwe.

Bashingiye kubyo bagiye babona, indorerezi zakurikiranye aya matora zirimo iz’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi zatangaje ko amatora atagenze neza bitewe ahanini nuko hamwe na hamwe havuzwe ibikorwa byo kwiba amajwi, ibikoresho by’amatora bitabonekeye igihe, gufunga imbuga nkoranyambaga n’ibindi bikorwa byibasiye abatavuga rumwe na Museveni.

Igihe cy’imyaka 5 Perezida museveni yatorewe cyo gukomeza kuyobora Uganda kiriyongera ku myaka 30 amaze ayobora iki gihugu dore ko yafashe ubutegetsi mu 1986, igikomeje kwibazwa na benshi ni ibizakurikira aya matora dore ko Besigye n’abamushyigikiye bayamagana bagasaba n’amahanga kutemera aya matora.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →