Ururimi rw’Ikinyarwanda niko gaciro kambere k’Abanyarwanda
Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, abanyarwanda barakangurirwa guha agaciro ikinyarwanda.
Taliki ya 21 Gashyantare, kuri sitade ntoya ya Remera habaye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire aho hibanzwe k’ururimi rw’ikinyarwanda, insanganyamatsiko ikaba” Ikinyarwanda kinoze Ishingiro ry’uburere n’ubumenyi”
Porofeseri Nkusi Laurent, umwalimu akaba n’impuguke muri uru rurimi, aganira n’intyoza.com, avuga ko kugira ngo ururimi rw’ikinyarwanda rukomere kandi rushinge imizi kubariho ndetse n’abazaza bisaba kurukunda, kurwiga , kurumenya ndetse no kurukoresha.
Umubyeyi Clautilde, atuye mu karere ka cyicukiro, umurenge wa Gatenga, avuga ko ururimi ari ikirango cy’abenegihugu basangiye, kuri we ngo umuco w’igihugu waranyeganyeze, ururimi rubigenderamo, gusa ngo igihe ni iki ngo abanyarwanda barwane ku ishema ry’ururimi rwabo.
Kuri Clautilde, ngo kuba Leta yarashyizeho inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ngo ni ikimenyetso cy’uko Leta yitaye ku guha agaciro no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda.
Umubyeyi Clautilde, avuga ko ababyeyi, abarezi bagomba gufatanya mu kugira uruhare mu kwigisha no gutoza ababyiruka kuvuga ikinyarwanda nk’ururimi kavukire, gusa anagaya bamwe mu bayobozi bavanga ururimi rw’ikinyarwanda n’izindi ndimi ngo kuko imyaka ishize ntawakwitwaje ko atazi ikinyarwanda, avuga ko n’ugize ijambo yumva atumva yabanza akarisobanuza mbere yo kujya imbere y’abanyarwanda ngo abavange mu ndimi.
Nkurunziza Moses, umunyeshuri muri Lycee de Kigali, avuga ko guha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda ari ukuruha umwanya mu mashuri abato bakarwiga kandi ku gihe gihagije.
Uwase grace umunyeshuri muri King David Academy, avuga ko nyirabayazana wo kutamenya ururimi rw’ikinyarwanda ari umwanya udahagije gihabwa haba mu mashuri , mu miryango yemwe no mubayobozi usanga aho kwita ku kuvuga ikinyarwanda bavuga indimi mvamahanga.
Nsanzabaganwa Modeste umukozi mu nteko Nyarwanda y’umuco n’ururimi, avuga ko kuba ikinyarwanda cyarahuye n’ibibazo atari ibintu biteye ubwoba ngo kuko ku Isi yose bibaho ko indimi zitirana, ngo ariko kandi ni ukwitonda kugirango ikinyarwanda kitavangirwa cyane.
Mu gihe bamwe banenga umwanya uhabwa ururimi rw’ikinyarwanda mu mashuri bikaba n’intandaro ku banyeshuri kutakibandaho ngo kuko nta manota yacyo baba baharanira, Modeste avuga ko inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ifatanya na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo kugirango ikinyarwanda kitabweho kandi gihabwe umwanya ukomeye mu mashuri.
Intyoza.com