Amafaranga Miliyari 470 yinjiye mu kigo cy’imisoro n’amahoro mu mezi 6 gusa

 

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authorithy) gitangaza ko cyarengeje miliyari zisaga icumi ku ntego cyari kihaye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Gashyantare 2016, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko mugihe cy’amezi 6 ahera mu kwa karindwi ukagera mu kwa 12 umwaka wa 2015, ikigo kinjije miliyari zisaga 470 aho kuba 460 nk’uko byari intego.

Richard Tusabe komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, avuga ko kuba umubare w’abasoreshwa bashya wariyongereye, kuba barashyizeho uburyo bwo gukurikirana ikoreshwa ry’utumashini dutanga inyemezabuguzi n’izindi ngamba bagiye bafata ari bimwe mu byabashoboje kurenza intego bari bihaye.

Mu gihe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kishimira kuba cyarageze ku ntego cyari kihaye ndetse kikayirenza, ngo kirajwe ishinga no kunoza neza imikoranire n’abasoreshwa kugira ngo imisoro itangwa irusheho kwiyongera kandi ngo n’abasoreshwa boroherezwe kwishyura imisoro.

Richard Tusabe, Komiseri mukuru w'ikigo cy'imisoro n'amahoro.
Richard Tusabe, Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Imisoro nubwo yinjijwe muri iki kigo ndetse intego cyari cyihaye iakrenga ho miliyari zisaga icumi, ngo hari ibicuruzwa bimwe na bimwe bitinjije amafaranga nkuko byari byitezwe, ingero zatanzwe k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’icyayi, ikawa hamwe n’itabi.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko hakiri imbogamizi mu iyinjizwa ry’imisoro n’amahoro aho usanga ngo imikoreshereze y’utumashini dutanga inyemezabuguzi ikiri hasi, abatarumva akamaro k’imisoro, abatumiza ibintu hanze badatangaza ibiciro by’ukuri, imisoro iva mu nzego z’ibanze n’ibindi.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no kongera imisoro yinjira mu isanduku ya Leta, ikigo gitangaza ko kigiye gukora ubukangurambaga bugamije kongera abasoreshwa, kunoza imikoreshereze y’utumashine dutanga inyemezabuguzi, Gukangurira abaguzi kuzisaba, kwishyuza ibirarane, gukangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro.

 

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →