Rubavu: Gitifu yategetse abagororwa kurandura imyaka bamubera ibamba

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yasabye abafungwa bari kurangiza ibihano nsimburagifungo ngo barandure ibitunguru by’abaturage bamutera utwatsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, icyemezo cyo kurandagura ubutunguru bw’abaturage habura ukwezi kumwe ngo busarurwe yagifashe yitwaje ko ngo bahinze ku butaka bwa Leta.

Ubwo yajyanaga aba bafungwa bari kurangiza ibihano nsimburagifungo (Tige) nkuko tubikesha Izuba rirashe, Gitifu yabasabye ngo bajye mu murima w’abaturage barandagure ibitunguru baramwangira bamubwira ko ari amakosa batakora ngo mu gihe nayo bafungiye batarayarangiza.

Mugisha Honore Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, utabashije kwihanganira ubu butunguru bwari busigaje ukwezi kumwe gusa ngo busarurwe, avuga ko aba baturage basabwe ko mugihe basaruye ibyo bari bahinze batazasubizamo ariko ngo kuri bo sibyo bakoze bityo akaba ariyo mpamvu imyaka yabo yaranduwe.

Ibitunguru byarandaguwe bibura ukwezi kumwe gusa ngo bisarurwe.
Ibitunguru byarandaguwe bibura gusa ukwezi kumwe ngo bisarurwe.

Uzabakiriho Fabien na Uwishema Damaris nibo baturage baranduriwe imyaka, Gitifu we avuga ko mubandi aribo barenze ku mabwiriza y’ubuyobozi, imyaka yaranduwe yari ihinze mu mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi.

Aba baturage barimo barangiza ibihano nsimburagifungo byabo nubwo ngo banze kwifatanya na gitifu kurandura iyi myaka y’abaturage, Gitifu ngo yiyambaje abandi baturage bari hafi aho baba aribo bayirandagura, gusa ngo bene kurandurirwa imyaka bamaze kugeza ikirengo mu karere no muri Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo basaba kurenganurwa.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →