• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/12/25
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)
28/12/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire
28/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
28/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee

Miliyoni 18.4 z’amadorali nizo igihugu cy’Ubuyapani cyahaye u Rwanda

Umwanditsi
March 8, 2016

 

Mu kugabanya ibibazo bya hato na hato bituruka ku muriro w’amashanyarazi, Leta y’Ubuyapani yahaye Leta y’u Rwanda Miliyoni 18.4 z’amadorali.

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 8 Werurwe 2016, hashyizwe umukono ku Inkunga ya Miliyoni 18.4 z’Amadorali angana na Miriyali 14 z’amafaranga y’u Rwanda Leta y’Ubuyapani yahaye Leta y’u Rwanda.

Ubuyapani bwari buhagarariwe na Tonio Sakamoto ushinzwe ibikorwa bya ambassade y’Ubuyapani mu Rwanda naho ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Imari Amb. Gatete Claver wari uhagarariye Leta y’u Rwanda.

Impano Ubuyapani buhaye u Rwanda muri uru rwego, ni icyiciro cya kabiri kizafasha mu kugirango igice cyahariwe Inganda(Special Economic Zone) hamwe n’igice cya Ndera na Kabuga bigira umuriro udacikagurika.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver, mu gusinya aya masezerano, avuga ko bizafasha igihugu cy’u Rwanda gukomeza kongera no gukwirakwiza umuriro ukenewe.

Hashyirwa umukono ku masezerano y'Inkunga Ubuyapani bwahaye u Rwanda.
Hashyirwa umukono ku masezerano y’Inkunga Ubuyapani bwahaye u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, avuga kandi ko kubera ibikorwa remezo bizaba byiyongereye ngo n’abagerwaho n’umuriro nabo baziyongera ndetse kugera n’aho ibiciro bishobora kuzagabanuka.

Tomio Sakamoto wari uhagarariye Ubuyapani, yavuze ko ubuyapani buzakomeza gutera Leta y’u Rwanda inkunga mu rwego rwo gufasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage, hanazamurwa urwego rw’ibikorwa by’iterambere rirambye mu Rwanda.

Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi mukuru w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (REG) yavuze ko ubwo uyu muriro uzaba ubonetse, ibibazo byo gucikagurika no kubura k’umuriro cyane muri kiriya gice cy’ingana bizaba bibonewe umuti ngo cyane ko ari ahantu haba hakenewe umuriro uhoraho.

Intyoza.com

 

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga