Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu gihugu cya Guinea, rwerekanye agaciro gakomeye afite muri iki gihugu.
Mu rugendo rwe rwo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 8 Werurwe 2016, Perezida wa repuburika y’u Rwanda Paul Kagame muri Guinea byari ibirori, ahantu hose bakereye kumwakira bamwereka agaciro gakomeye bamuha.
![Mu mihanda byari ibirori abaturage bakira Perezida Paul Kagame.](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2016/03/amafoto-agaragaza-uko-perezida-kagame-yakiriwe-muri-guinea-conakry.jpg)
Mu mihanda hirya no hino muri Guinea aho umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yanyuraga byari ibirori by’ibyishimo, abaturage bakereye ku mwakira n’ubwuzu bwinshi.
![Uko mu muhanda Perezda Kagame yanyuragamo byari bimeze](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2016/03/uko-guinea-conakry-yari-yiteguye-perezida-kagame-n_ubwuzu-bamwakiranye.jpg)
uretse ubwinshi bw’abaturage b’iki Gihugu cya Guinea bari ku mihanda bakereye kwakira Perezida Paul Kagame, amafoto ye yari yashyizwe ahantu hose bamugaragariza ubwuzu n’ibyishimo bamufitiye.
![Abaturage bari ku mihanda ari benshi bafite ibyishimo banashaka kwerekana urukundo bakunze umuyobozi w'Igihugu cy'u Rwanda.](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2016/03/aba-baturage-ba-guinea-bari-bategereje-kureba-perezida-kagame.jpg)
Umutekano wa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame wari urinzwe impande zose mu mihanda yanyuragamo, aha yari kumwe na mugenzi we Alpha Condé bagenda basuhuza abaturage.
![Abaperezida bombi bagenda basuhuza abaturage.](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2016/03/Pres1.jpg)
Ifoto y’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Guinea Alpha Condé.
![Abaperezida b'Ibihugu byombi.](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2016/03/U-Rwanda-na-Guinée-byashyize-umukono-ku-masezerano-arindwi-y’ubuhahiraneb.jpg)
Perezida Paul Kagame na Perezida Alpha Condé.
![Perezida Kagame na mugenzi we wa mwakiriye Alpha Condé.](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2016/03/U-Rwanda-na-Guinée-byashyize-umukono-ku-masezerano-arindwi-y’ubuhahirane-..jpg)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nawe yari kumwe na Perezida Kagame cyane ko muri uru ruzinduko hanasinyiwe amasezerano 7 atandukanye hagati y’Ibihugu byombi.
![Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda hamwe na mugenzi we wa Guinea.](http://www.intyoza.com/wp-content/uploads/2016/03/U-Rwanda-na-Guinée-byashyize-umukono-ku-masezerano-arindwi-y’ubuhahirane-s.jpg)
intyoza.com