Urutonde rw’Uturere dukomeje gutera urujijo kubakeneye kumenya amakuru kumbuga zatwo

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze gukataza mu iterambere biciye mu ikoranabuhanga aho kuri ubu amakuru amwe namwe ushobora kuyabonera igihe ndetse akagera kubo agenewe bidasabye kurenga aho bari ariko wareba mu Uturere ugasanga bisa nkaho batazi icyo ikoranabuhanga rivuze bitryo bikaba biteye urujijo kubasura website z’Uturere bagasanga bakiyoborwa n’abayobozi bacyuye igihe.

Dukora iyi nkuru dushatse gukebura no kugaragaza uburyo mu nzego zimwe za Leta ariko cyane cyane tumwe mu turere badashyira mu bikorwa ibyo igihugu kiyemeje kugeraho  cyane  ku bijyanye no gukoresha uburyo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga mu gutanga amakuru ndetse na Serivise bigenerwa abaturage ngo barusheho kumenya mu buryo bworoshye imikorere y’ubuyozi n’ibibagenerwa ku igihe.

urugero nuko iyo urebye kuri website tumwe mu turere turi kuri uru rutonde tugiye kubagezaho usanga tukiyoborwa n’abayobozi bacyuye igihe nyamara abaturage baramaze kwitorera abandi bazabayobora, ukibaza niba utu turere tuzi impamvu dutunze izi website zashyiriweho kumenyekanisha ibikorwa byatwo usanga zitera urujijo kubazisura ku kumenya byukuri abatorewe kuyobora utu turere mu gihe baba baratowe udahari, hibazwa niba abashinzwe iki gikorwa baba mu turere cyangwa bazi inshingano zabo?

bwiza

bwiza

1.Rwamagana

Iyo urebye ku urubuga rw’Akarere  ka Rwamagana usanga kakiyoborwa n’ubuyobozi bwacyuye igihe aho Kayoborwa na UWIZEYIMANA Abdoul Karim nyamara hashize iminsi igera kuri 25 abaturage baratoye Mbonyumuvunyi Radjab .

2.Rutsiro

aka Karere gatangaza ko kayoborwa na Byukusenge Gaspard nk’umuyobozi mukuru(mayor) ,Nsanzimfura Jean Damascene umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Nyirabagurinzira Jacqueline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe affaire sociale nyamara aba bayobozi bacyuye igihe.

Uru rubuga rw’aka karere, ruri gutangaza amakuru atari yo, kuko mu matora yabaye kuya 26 gashyantare 2016, mu gihugu hose y’abayobozi b’uturere, abayobozi bashya batorewe kuyobora akarere ka Rutsiro ni Ayinkamiye Emerence umuyobozi w’akarere (mayor),Munyakazi  Innocent v/m ushinzwe ubukungu na Butasi Jean Herman v/m ushinzwe affaire social.

bwiza

3.Bugesera

Akarere ka Bugesera karacyatangaza ko kayobowe na Rwagaju Louis,mu gihe aka karere kabonye Abayobozi bashya Nsanzumuhire Emmanuel (mayor),Ruzindaza Eric(v/m ubukungu) na Uwiragiye Priscille (v/m  aff.soc).

4.Nyagatare

Akarere ka Nyagatare iyo usuye urubuga rwaho ntushobora kumenya umuyobozi wabo kuko ntaho agaragara kuri runo rubuga rwaka karere

5.Kamonyi

Akarere ka Kamonyi  iyo usuye urubuga rw’aka Karere usanga kakiyoborwa n’umuyobozi wacyuye igihe Rutsinga Jacques nyamara kuri ubu karayoborwa na Udahemuka Aimable, aha rero niho wibaza icyo abashinzwe uru rubuga bakora.

bwiza

6.Rulindo

Ntabwo urubuga rwabo rugaragara kuko ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje gufungura urubuga rw’akarere rukatunanira

  1. Nyamasheke

Aha naho byagora abakenera kumenya abayobozi banyuze kurubuga rw’Akarere Kanyamasheke kuko ahagomba gushyirwa amazina y’abayobozi bashya ntakintu na kimwe kiriho

8.Gicumbi

Ntabwo  kurubuga rwabo aho ushobora kubona ubayobozi bashya batowe

9.Nyagatare

Akare ka Nyagatare nako ntikagaragaza ukayoboye mu gihe washaka kubimenya ukoresheje urubuga rw’Akarere

Kugeza ubu haribazwa niba utu Turere tuvuzwe aha haruguru tutaziko abantu benshi bamenya amakuru yerekeranye n’abayobozi batwo cyangwa kumenya ibikorwa byatwo biciye kuri izi mbuga cyane ko zashyiriweho kugaragaza isu y’Akarere umunsi k’umunsi bikaba bibabaje kuba abayozi bagragara kuri izi site zabo ari abarangije manda zabo ariko bagakomeza kwitwa abayobozi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →