Uburusiya: Abantu 62 bahitanywe n’impanuka y’indege

Indege Boeing 737-800, itwara abagenzi yakoreye impanuka mu majyepfo y’U Burusiya mu mujyi wa Rostov-on-Don, ihitana 62.

Kuri uyu wa gatandatu, Indege ya FlyDubai Boeing 737-800, yari iturutse mu mujyi wa Dubai, yataye umuhanda w’ikibuga cy’indege ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Rostov-on-Don mu Burusiya, hari ku isaha ya saa 03:50 (00:50 GMT).

Nkuko bitangazwa na BBC, iyi ndege yari itwaye abantu 62, muri aba yari itwaye 55 bari bagenzi basanzwe naho 7 bari abakozi b’iyi ndege.

Benshi mu bapfiriye muri iyi mpanuka y’iyi ndege ngo ni Abarusiya, aho nyirabayazana w’iyi mpanuka ngo byari ikirere kitari kimeze neza.

Iyi ndege ngo yabanje kuzenguruka ikirere igihe kitari gito ishakisha uko yamanuka neza kubera ikirere kitari kimeze neza, gusa byarangiye nubundi byanze kuko ubwo yamanukaga yahise ishwanyagurika igafatwa n’inkongi y’umuriro.

Nyuma y’iyi mpanuka, abashinzwe iperereza mu gihugu cy’Uburusiya batangiye iperereza rigamije kureba ko iyi ndege nta kindi kibazo yari ifite cya tekinike cyangwa se niba atari uburangare bw’umupilote.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →