Ububirigi: Ibyihebe byagabye ibitero by’ubwiyahuzi benshi barapfa abandi barahakomerekera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Tariki ta 22 Werurwe 2016, ibitero by’ibyihebe byibasiye igihugu cy’ububirigi benshi bahasiga ubuzima, muri Bombe eshatu, ebyiri murizo zaturitse zihitana abantu zisiga n’inkomere, ubu hirya no hino ku mugabane w’Iburayi ubwoba ni bwose.

Ibi bitero by’ibyihebe byabaye muri iki gitondo cy’uyu wa kabiri Taliki ya 22 Werurwe 2016, byibasiye ku kibuga cy’indege cya Bruxelles mu Bubiligi aho haturikiye amabombe yatewe n’ibi byihebe.

Nubwo ibibombe bitatu aribyo byatezwe, bibiri muri byo nibyo byaturitse bihitana abantu abandi bibagira inkomere,  Ikindi kibombe cya gatatu cyo cyagaragaye kitaraturika.

Muri ibi bitero, benshi bahasize ubuzima abandi barakomereka,  nubwo imibare itangazwa igenda inyurana, abaguye muri ibi bitero ngo basaga 30 naho abagera ku 230 barimo n’Umunyarwandakazi bakaba bakomeretse.

 

intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →