Polisi: Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage bijyanye n’ihohoterwa izwi nka “Isange Mobile Clinic” mu murenge wa Musha akarere ka Rwamagana, rikangurira abaturage b’utugari twa Nyabisindu, Kabare na Kagarama ububi n’ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ibiyobwenge.
Iyi gahunda yo gusura uyu murenge bayifashe nyuma y’aho bigaragaye ko muri uyu murenge hari abantu bishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nabyo bigatuma bishora mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana naryo rigaragara muri uyu murenge.
Umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo, yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Musha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ihohoterwa ikaba itazihanganira urikora n’ikiritera icyo aricyo cyose.
yagize ati:”u Rwanda rurihuta mu iterambere, ariko iryo terambere ntiryagerwaho hari abahohotera abandi, n’abanywa ibiyobyabwenge, buri wese arasabwa kurwanya ibi byose kuko ari umwanzi w’iterambere n’umutekano”.
ACP Muligo, yabwiye abari aho ko kizira gukubita no gufata ku ngufu uwo ariwe wese, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, guhishira umunyacyaha, abasobanurira ingamba na gahunda zashyizweho na Leta ngo abaturage bagire ubuzima bwiza zirimo kwigira amashuri 12 y’ibanze k’ubuntu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, gira Inka n’izindi.
Yasoje avuga ko muri uyu murenge hagaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ababinyoye bakishora mu gusambanya abana nabo bagasama inda zitateguwe bakiri bato.
Cyimpaye Solange, umwe mu baturage b’uyu murenge wagejeje ikibazo cye muri Isange Mobile Clinic, yashimye Polisi aho yagize ati:” ndashimira iyi serivisi nziza Polisi yaduhaye, mbere nari mfite ibibazo kubera kwitinya singane inzego zibishinzwe, ariko ubu ikibazo cyanjye nagitanze kandi nizeye ko kizakemuka”.
Nyuma y’ibi biganiro, haburanishijwe mu ruhame abantu bagera ku 8 bakomoka muri uyu murenge wa Musha bafatiwe mu byo kwenga no gucuruza ibiyobyabwenge.
intyoza.com