Ese koko Yakobo Bihozagara yaba yiciwe muri gereza i Burundi ?
Jacques Bihozagara wahoze ari minisitiri mu Rwanda akaba yaranabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, kuri ubu akaba yari afungiwe mu gihugu cy’u Burundi, biravugwa ko yaba yitabye Imana aguye muri gereza ya Mpimba nubwo aya makuru ataremezwa.
“Inzego zacu zataye muri yombi kuwa Gatanu Umunyarwanda witwa Jacques Bihozagara (…) Akekwaho gukorera inzego z’ubutasi z’igihugu cye”, uwo ni umwe mu bakozi b’inzego z’iperereza z’u Burundi wirinze ko amazina ye atangazwa ubwo yavuganaga na AFP nyuma y’ifatwa rya Jacques Bihozagara mu mpera z’umwaka ushize.
Amakuru kuri ubu ari gucicikana ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter aravuga ko Jacques Bihozagara yaba yishwe hakoreshejwe uburozi aho yari afungiye.
Bivugwa ko nyuma yo kujya mu zabukuru, Jaques Bihozagara yahise atangira kwikorera ku giti cye, aho yanajyaga i Burundi kenshi muri business nk’uko umwe mu bakozi bakuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yabitangarije AFP kuri telephone icyo gihe.
Ese aya makuru yaba ari ukuri? Ese niba ari ukuri uyu musaza yaba yazize iki ko na nyuma yo gutabwa muri yombi ubuyobozi bw’u Burundi butigeze bumugeza imbere y’ubutabera ngo butangaze ibyaha bwamushinjaga?
Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Uburundi Amb. Amandin Rugira, ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko babonye amakuru kuri iki gicamunsi avuga ko Bihozagara yaba yapfiriye muri Gereza ya Mpimba ariko ko bataramenya neza iby’urupfu rwe.
Aya makuru turacyakomeza kuyakurikirana.
Munyaneza / intyoza.com