Kamonyi: Intore ziri kurugerero zashoje icyiciro cya mbere cy’urugerero

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari kurugerero mu murenge wa Rugarika muri Kamonyi barishimira kuba mu itorero.

Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye, nyuma yo kuva mu itorero bakajya ku rugerero, barishimira ibyo bamaze kungukira ku kuba mu itorero.

Uru rubyiruko ruvuga ko mbere hari ibikorwa byinshi rutahaga agaciro ndetse hamwe bakumva ko bitanabarebaga, aho bagiriye mu itorero bakavayo bajya ku rugerero ubu bakaba bakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imihigo bahize ubwo bari mu itorero bavuga ko bungutse byinshi.

Nyinawabashambo Diane, umunyeshuri warangije amashuri yisumbuye, ari mu ntore z’Inkomezabigwi z’umurenge wa Rugarika, kuri we ngo nyuma yo kujya mu itorero hari byinshi abona yahindutseho kandi bimuganisha aheza.

Diane agira ati” mbere yo kuza mu itorero, hari byinshi numvaga bitandeba kandi bijyanye n’iterambere ry’igihugu cyanjye, numvaga ko nk’umuganda utandeba mugihe ababyeyi banjye bagiyeyo, hari ibikorwa byinshi ntahaga agaciro, hari byinshi nk’urubyiruko twihunza nyamara ari twe bambere twakagombye kuba tunabyigisha abandi”.

uru rubyiruko rwo mu murenge wa Rugarika ari naho hashorejwe icyiciro cyambere cy’urugerero ku rwego rw’akarere muri rusange, bavuga ko imihigo myinshi muyo bari bahize bari mu itorero imyinshi bayesheje kandi kurugero rushimishije.

Bimwe mubikorwa bakoze byari mu mihigo bahize birimo; kubaka uturima tw’Igikoni kandi byarakozwe ku miryango 12, bateye ibiti bisaga 1500 mu 1800 bari bahize, bakoze urutonde rw’abaturage bararana n’amatungo kandi byarakozwe, bakanguriye abaturage kwitabira gukoresha Mituweli kandi ngo byarakozwe neza igipimo kirazamuka ugereranije na mbere.

Ibindi byakozwe n’uru rubyiruko, birimo kubarura abana batari mu mashuri, bakoze ubukangurambaga ku kwitabira umugoroba w’ababyeyi, bafashije abaturage mu kumenyekanisha imisoro kandi bigakorwa k’ubuntu, bakanguriye kandi abaturage kwirinda indwara z’ibyorezo hamwe no kwirinda maraliya n’izindi ndwara aho ubwabo bakoze ibikorwa byo gutema ibihuru no gusiba ibinogo birekamo amazi byakwihishamo imibu.

Samuel Majyambere, umuyobozi w’akarere w’umusigire washoje iki cyiciro, yabwiye izi ntore ko ibikorwa bakorera mu itorero bibubakira ubushobozi mu mibereho yabo n’imirimo itandukanye ndetse no mu myitwarire ikwiye kuranga intore.

Yibukije kandi uru rubyiruko kugira imyitwarire iboneye, kuba urugero rwiza aho banyura, gukomeza gufasha igihugu gutera imbere bigisha kandi bahugura abaturage muri byose

Mugirasoni Chantal, Umutahira w’intore mu karere ka Kamonyi, avugana n’intyoza.com yavuze ko bishimira ibikorwa izi ntore zakoze muri iki gihembwe cyambere zimaze kurugerero, ngo byerekana ko imbaraga zabo bazishyize hamwe zibasha gukora byinshi byiza kandi bakageza igihugu ku iterambere rirambye.

Abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye, twibutse ko hose mubice by’Igihugu bagiye mu itorero ndetse nyuma yo gusoza itorero bakaba bari ku rugerero aho bakora ibikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu bazarangiza mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka wa 2016.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →