Kamonyi: Abaturage barasabwa kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwamahoro Prisca, umwe mu ntwari zikiriho akaba n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba abaturage kuba kure y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hari kuri icyi cyumweru Taliki ya 10 Mata 2016, ubwo Uwamahoro Prisca umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba n’umwe mu Ntwari igihugu gifite yatangaga ikiganiro ku birebana n’ingengabitekerezo ya jenoside kuri bamwe mu batuye mu kagari ka Nkingo muri Gacurabwenge.

Uwamahoro Prisca, mu cyumba cya Paruwasi gaturika ya Kamonyi, yibukije abaturage bari bitabiriye ibiganiro ko bagomba kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, ko bagomba kwirinda ibibazo bitandukanye byababuza kuba umwe.

Uwamahoro yagize ati:” Turakangurira abaturage muri rusange kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, byaba mu magambo bavuga, mubikorwa bakora bagashyigikira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bagashyira hamwe nk’abenegihugu, bakirinda amacakubiri bakaba abanyarwanda b’Ukuri”.

Prisca, avuga ko ikigenderewe ari ukurushaho gusobanurira abaturage kurushaho kubikumira, kurushaho gusobanukirwa bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bagasenyera umugozi umwe bagakomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda.

Uwamahoro Prisca, avuga ko mubyo abaturage baganira, byaba ibyo ababyeyi baganira n’abana babo bakwiye kurushaho kubaha umurongo w’ubumwe, bakirinda kubigisha amacakubiri ahubwo bakabatoza kuba abanyarwanda, bakabatoza gushyira hamwe bagakura bakunda Igihugu cyabo kandi bakunda na bagenzi babo.

Uwamahoro Prisca, ni intwari Igihugu gifite yo mucyiciro cy’Imena, ubutwari bwe yabugezeho ari kumwe n’abanyeshuri b’inyange ubwo we na bagenzi be abacengezi babateraga bakabasaba kwitandukanya ariko bakanga bagaharanira kwerekana ko ari abanyarwanda bashyize hamwe.

Uwamahoro aganira n’intyoza.com, yavuze ko ubutwari bagize icyo gihe dore ko hari haciye imyaka itatu gusa Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ngo urubyiruko byarubera urugero rwiza bityo bagaterwa ishema no kuba abayarwanda kuruta ikindi cyose, bityo bakirinda ikibi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →