Abapolisi b’u Rwanda 50 bahuguriwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi no kongerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda bakora mu ishami ry’ubugenzacyaha, kuwa gatatu tariki ya 13 Mata abapolisi 50 basoje amahugurwa y’umunsi 1, agenewe abapolisi bakuru ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Aya mahugurwa akurikiye andi menshi yahawe abandi bapolisi, akaba yaratanzwe n’impuguke zaturutse muri Polisi y’igihugu cy’Ubudage mu rwego rwo gukomeza umubano Polisi y’Ubudage isanzwe ifitanye na Polisi y’u Rwanda.

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodari, yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubudage, bugaragarira cyane cyane mu guha amahugurwa abapolisi b’u Rwanda, asaba abayitabiriye kuyakurikira neza, bakongera ubumenyi bwabo mu gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

ACP Hodari, yagize ati:” Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubudage zifitanye umubano w’igihe kirekire, bakaba badufasha cyane cyane mu kurwanya inkongi z’imiriro, umutekano wo mu muhanda, no mu zindi nzego, kandi ubu bufatanye bumaze kubyara umusaruro”.

Yakomeje avuga ko gukusanya no kurinda neza  ibimenyetso by’ahabereye icyaha , bifasha abagenza icyaha kubona ibimenyetso bihagije, bigafasha gutanga ubutabera.

ACP Hodari, yasabye abahuguwe kuzasangiza bagenzi babo n’abo bayobora  ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa.

Umwe mu batanze amahugurwa Sven Radke, yashimye ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, aho yagize ati:”Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ariko natangajwe cyane n’ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda, ukuntu bakora akazi kabo neza, n’uko baha umutekano abanyarwanda n’abasura u Rwanda”.

Yakomeje agira ati:”Ndumva ntekanye hano mu Rwanda, kandi uko kumva ntunganye nibyo umuntu wese aba akeneye mu mujyi munini nk’uyu wa Kigali, Hari indi mijyi minini nagiyemo, ukabona nta mutekano ifite… ibi rero biragaragaza intsinzi y’abanyarwanda muri rusange,  n’intsinzi ya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.”

Kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa, ni imwe mu nkingi za Polisi y’u Rwanda.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →