Muhanga: Imfungwa yari ifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yarashwe irapfa

Mbyariyehe, wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba, ubwo yageragezaga gutoroka yarashwe ahita apfa.

Uyu munsi tariki 17 Mata 2016, ahagana saa moya zo mu gitondo, Mbyariyehe Olivier wari ufungiye muri Kasho ya Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kiyumba ho mu karere ka Muhanga yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka maze bimuviramo gupfa.

Mbyariyehe, yari ahafungiye kuva ku itariki 14 Mata, akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo gutema umwe mu bagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) witwa Hategekimana Jeremie wari ku kazi, ubu ari kwivuriza mu bitaro bya Kabgayi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yagize ati:”Umunsi yafashweho, Mbyariyehe yasanzwe ari gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riri mu murenge wa Rongi, akaba yaragiraga ngo abicanemo amakara. Ubwo umuyobozi w’umudugudu n’abagize uru rwego rwa DASSO babiri bazaga kumubuza kubikora, yahise atemesha Hategekimana umuhoro, aramukomeretsa bikomeye.”

ACP Twahirwa, yakomeje avuga ko ibyaha yakoze bihanwa n’ingingo ya 30 n’iya  416 z’igitabo cy’amategeko  ahana y’u Rwanda.

Mbyariyehe warashwe agapfa,  yashinjwaga kandi n’abaturanyi be kunywa ibiyobyabwenge byamuteraga gukora ibikorwa bihungabanya ituze ryabo.

Muri iki gitondo ubwo Mbyariyehe yakurwagaho amapingu agiye mu bwiherero yahise yiruka agira ngo acike bituma uwari amurinze amurasa ahita agwa aho.

 

intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →