CNLG (Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside) yamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi bwakozwe ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda:1995-2015.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku mugoroba w’Italiki ya 19 Mata 2016, CNLG hamwe n’abashakashatsi bagaragaje ko Jenoside ibanzirizwa n’ingengabitekerezo ariyo ihembera urwango ku gice kiba kizarimburwa.
Abashakashatsi bagaragaje kandi ko ingengabitekerezo itarangirana n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside ko ahubwo ikomeza na nyuma yayo aho abateguye, abashyigikiye ndetse bakanashyira mu bikorwa Jenoside baba barwana no guhakana bashaka kugaragaza ko nta Jenoside yabaye.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose hakaba harabajijwe abantu 180 gusa aho muri buri karere habajijwe abantu 6.
Muri ubu bushakashatsi, ababukoze bagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside hagati y’umwaka wa 1995 na 2015, yagaragaye cyane mu bihe by’abacengezi ndetse no mubihe by’inkiko gacaca.
Abashakashatsi, bavuga ko ingengabitekerezo yigishijwe igihe kirenze imyaka 30 mbere y’uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ishyirwa mu bikorwa.
Bagaragaza ko nubwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo ntabwo byoroshye ko ibintu byigishijwe abantu mu myaka ingana ityo byabashiramo mu myaka 22 gusa nyuma ya Jenoside.
Muri ubu bushakashatsi kandi, byagaragaye ko mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi aribwo nanone usanga ingengabitekerezo igaragara cyane.
Mu mibare yashyizwe ahagaragara, hatanzwe ingero nk’aho kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21, imibare igaragaza ko mu ntara y’uburasirazuba ariho hagaragaye abafite ingengabitekerezo cyane ku bantu72, Uburengerazuba 48, Amajyepfo 31, Amajyaruguru 19 naho mu mujyi wa Kigali haboneka abafite ingengabitekerezo ya Jenoside9.
Uretse kuba ingengabitekerezo igaragara mu bantu bakuze, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko no mubana, mu rubyiruko igaragaramo, aha bikaba byaragaragaye ko aba bato n’urubyiruko bayigishwa n’ababyeyi.
Nikuze Donatien, ni umushakashatsi akaba umwe mubagize uruhare rukomeye muri ubu bushakashatsi, avuga ko mu bushakashatsi bakoze ngo imibare yerekana ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka.
Nikuze, avuga ko gusa bitoroshye kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu bantu bayigishijwe imyaka isaga 30, cyakora ngo nk’urubyiruko abagira amahirwe yo guhura n’imiryango mizima bakigishwa amateka nyakuri, abahura n’abalimu bazima, abagira amahirwe yo kujya mu ma gurupe(amatsinda)mazima bakaganira bakamenya amateka nyakuri koko, ngo nta kibazo gihari barimo barajya mu murongo muzima.
Munyaneza Theogene / intyoza.com