Polisi y’u Rwanda yashubije imodoka ebyiri benezo bari barabuze

Abajura hamwe n’ibyo bibye, nta mwanya Polisi y’u Rwanda yabageneye uretse kubata muri yombi ibyibwe bigasubizwa benebyo.

Ku italiki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda habereye igikorwa cyo gushyikiriza imodoka ebyiri bene zo zikaba zari zaribwe maze zifatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony  Kulamba, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, ari nawe wazishyikirije bene zo, yavuze ko imodoka zatanzwe , imwe ari Toyota Harrier CGO 5815 AB 22  ya Samson Vukono Masika yibiwe  Nayirobi ifatirwa ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Kongo kuwa 13 Ugushyingo umwaka ushize.

Indi ni Toyota Land Cruiser UAP 155 E y’uwitwa Stanley Katembeya wo muri Uganda, yafatiwe ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda nyuma yo gusanga nayo iri ku rutonde rw’imodoka zishakishwa kuko zibwe mu Buyapani.

Samson Vukono Masika wo mu gihugu cya Kenya ubwo yari amaze gushyikirizwa imodoka ye Toyota Harrier CGO 5815 AB 22, yavuze ko imodoka ye yahoze ifite pulaki KBX 335U.   Aho yagize ati:”Banyambuye iyi modoka banshyizeho imbunda, ngerageza kubivuga mu nzego zitandukanye ariko nta cyizere nari ngifite nyuma y’amezi arenga 6, natunguwe no guhamagarwa na Polisi y’u Rwanda ko imodoka yanjye ariyo yayifashe”.

Yongeyeho ati:“Ibintu bikorwa na Polisi y’u Rwanda ni ibitangaza, sinabona uko mbivuga; kubona imodoka bayibira muri Kenya, bakayambukana ibihugu birenze kimwe,  ariko yagera mu Rwanda igafatwa kandi ahandi yaciye ntawarabutswe ko ari injurano, n’aho uyiboneye ugasanga nta kintu na kimwe cyavuyeho ari nzima yose”.

Stanley Katembeya wo mu gihugu cya Uganda, we yashimye byimazeyo Polisi y’u Rwanda aho ngo atangazwa n’uburyo yitaye ku kibazo cye kandi ari umunyamahanga, none ikaba imushubije imodoka ye nyuma y’igihe cyenda kugera ku kwezi aho yagize ati:” Ibyo nabonye ntibiboneka henshi, uyu muco muzawukomeze kandi ndashima Polisi y’u Rwanda kubyo inkoreye”.

ACP Kulamba yagize ati:”Ikoranabuhanga rya I-24/7 rifasha mu gufata imodoka zibwe muri kimwe mu bihugu bigize Interpol zikajyanwa mu kindi na cyo kigize uyu muryango. Ibi bigaragaza ko twakajije umutekano ku mipaka yacu dukoresheje ikoranabuhanga kandi bituma turwanya bene ubu bujura ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka”.

Yongeyeho ati:”Abanyabyaha bagomba kumenya ko nta bwihisho bafite kandi ko inzego zishinzwe umutekano zibarusha ubushobozi n’ububasha. Abagura imodoka nabo bakwiye kujya babanza bitondera gusuzuma ibyangombwa baziguriyeho ngo batagwa mu mutego w’abajura”.

Guhera umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda imaze gufata imodoka zigera kuri 14 zibwe mu bihugu birimo Ubuyapani, Uganda, Kenya,Ubwongereza n’Ububirigi, kandi zose zashyikirijwe ba nyirazo.

 

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →