Itangazo: Impinduka kuri Serivisi z’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko,  serivisi  zo gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga zirimo kongererwa ubushobozi (upgrading) mu rwego rwo kunoza imitangire y’izo serivisi.

Icyo gikorwa cyo kongera ubushobozi giteganyijwe kurangira mu cyumweru gitaha, aho izo serivisi zizongera gutangwa neza zose.

Polisi y’u Rwanda ikaba iboneyeho kwisegura ku waba yahuye n’imbogamiziziturutse kuri izo mpinduka.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri izi nimero : 0788311553  cyangwa 0788311502

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi

Learn More →