Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abinjiza amasashe mu gihugu

Abibwira ko bakwinjiza amasashe ku butaka bw’u Rwanda, bararye bari menge ngo kuko Polisi y’u Rwanda yiteguye gufata uwo ariwe wese uzagerageza kuyinjiza.

Polisi y’u Rwanda ikomeje kwihanangiriza bamwe mu bantu bakigerageza kwinjiza amasashe mu gihugu kandi bitemewe ndetse bihanirwa.

Ibi bije nyuma y’uko Polisi, ku italiki ya 21 Mata, ifatiye abantu bagerageza kwinjiza amapaki 80 y’amasashe baciye mu misozi y’umurenge wa  Cyuve ho mu karere ka Musanze.

Polisi yabonye amakuru ko hari abantu batatu bikekwa ko bashaka kuyinjiza, mu gikorwa cyo kubafata babonye abapolisi babari hafi, bata hasi ibyo bari bafite basubira mu misozi.

Abapolisi basanze, uretse amasashe, bari banafite amakarito 40 y’inzoga zitwa Blue Sky zitemewe mu Rwanda.

Ibindi bisa nk’ibyo byabaye mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mata, aho Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yafashe uwitwa Hakizimana  Tharcisse n’uwitwa Twizeyimana Theoneste ubwo bageragezaga kwinjiza ibiro 120 by’amasashe mu gihugu.

Avuga kuri ibi byaha byombi, umuyobozi w’ishami ryo kurengera ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yaburiye abakigerageza kwinjiza, kugurisha no gukwirakwiza amasashe agira ati:”Tuributsa tunihanangiriza uwo ari we wese  ko amasashe atemewe mu Rwanda kandi ko kunyuranya nabyo bihanwa n’amategeko. Polisi ihora yiteguye igihe cyose kandi ntizahwema gufata abayinjiza mu gihugu kimwe n’abayacuruza”.

Yongeyeho ati:”Gukoresha isashe birabujijwe guhera muri 2008. Guhera icyo gihe, twafashe ingamba zo kuyarwanya kandi hashyirwaho itegeko rihana abayakoresha.Twakanguriye abaturage kugaragaza uwaba akoresha icyo ari cyo cyose cyangiza ibidukikije nayo arimo, dore ko abayacuruza bayavana mu bihugu duturanye, bakayinjiriza ku mipaka itemewe.”

Yavuze ko abaturage aribo bafite urufunguzo mu kurwanya abanze kumva ayo amabwiriza kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko ucuruza amasashe wese nta ruhushya abifitiye acibwa ihazabu kuva ku mafaranga 10,000 kugeza ku  mafaranga 300,000.

Kuyakoresha nabyo bitangirwa ihazabu igera ku mafaranga 100,000 ashobora kwikuba kabiri igihe bibaye inshuro irenze imwe.

Muri gahunda yo kwita ku bidukikije, u Rwanda rwashyizeho itegeko rikumira ikoreshwa ry’amasashe n’ibindi bitabora, aho ruzwi nk’igihugu cyabashije kuyaca burundu kuko ari imbogamizi ku bidukikije.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →