Papa Wemba icyamamare muri Muzika yapfuye

Papa wemba, umukongomani wamamaye muri muzika cyane mu njyana ya Lumba yamaze kuva ku Isi y’abazima.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 24 Mata 2016, umuhanzi w’icyamamare muri muzika wafatwaga na benshi nk’umuntu ukomeye munjyana ya Lumba haba ku mugabane wa afurika n’ahandi yapfuye.

Amazina nyakuri y’uyu muhanzi Papa wemba ni Jules Hungu Wembadio Pene Kikumba bikavugwa ko yavutse taliki ya 14/06/1949 akavukira ahitwa i Lubefu muri congo( Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo).

papa wemba ubwo yagwaga kurubyiniriro bagerageza kumuhagurutsa.
Papa wemba ubwo yagwaga kurubyiniriro abashinzwe ubutabazi bakagerageza kumuhagurutsa ajyanwa kwa muganga.

 

Uyu muhanzi ubwo yari yitabiriye iserukira muco Femua( Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo) mu gihugu cya cote d’ivoire yituye hasi aririmba babanza kugira ngo ni amafiyeri y’abahanzi gusa yaje kujyanwa kwa muganga ariko biranga.

Papa wemba ku myaka ye isaga 66, haba benshi mubakongomani igihugu cye cy’amavuko, haba se hirya no hino kubamuzi, bababajwe n’urupfu rwe kuko benshi mubahanzi cyane bamufataga nk’umuntu bigiyeho byinshi muri muzika.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi wari icyamamare muri muzika injyana ya Lumba rwaje ari incamugongo ndetse benshi kugeza ubu ntibariyumvisha iby’urupfu rwe cyane ko n’abaganga bataratangaza mukuri icyaba cyamwishe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →