• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Karongi: Umusaza Nyakayiro Amos ngo urubyiruko ni rwigishwe  kugira ubumwe rurindwe amacakubiri

Umwanditsi
April 26, 2016

Urubyiruko rurasabwa guhuza imbaraga rufite rugahindura amateka mabi yaranze urubyiruko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rukubaka ejo heza h’u Rwanda.

Nyakayiro Amos, avuga ko nyuma yo kubona ubutwari bwaranze abatutsi bo mu Bisesero bemera kwishyirahamwe nta bwoba ngo birwaneho bahangana n’abicanyi aho bakoreshaga amabuye nyamara abicanyi bafite imbunda, ngo ntiyabura kugira inama urubyiruko rw’ubu cyimwe n’abandi bafite imbaraga.

Nyakayiro agira ati:” Rubyiruko, mugomba kuba umusingi w’iterambere urwanda rwubakiyeho, mukadukura aho turi mukatugeza muzabukuru twishimye aho kwiroha mu macakubiri no murugomo nk’ibyaranze urubyiruko rwababanjirije”.

Umusaza Nyakayiro warokokeye mu Bisesero Jenoside yakorewe abatutsi.
Umusaza Nyakayiro Amos warokokeye mu Bisesero Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nyakayiro akomeza agira ati:” twabaye muri byinshi bibi tubona ubuyobozi bubi bwatubujije kwiga nyamara tutabuze ubwenge, rimwe narimwe ubuyobozi bukatwirukana mungo zacu tugahohoterwa, ariko mwebwe rubyiruko, mufite amahirwe yo kuba mufite ubuyobozi bubitayeho”.

Akomeza avuga ko ubu urubyiruko rufite amahirwe yo kuba runafite umuyobozi w’igihugu ukunda urubyiruko, kuri Amos ngo ayo mahirwe urubyiruko rufite yo kuba rushyigikiwe n’ubuyobozi bw’igihugu, ntirwakagombye kuyapfusha ubusa doreko ngo mugihe cye aya mahirwe bakiri urubyiruko ntayo babashije kubona.

Hamwe mu hari ibimenyetso by'amateka ya Bisesero.
Hamwe mubice bigize Bisesero hari ibimenyetso by’amateka ya Bisesero.

Nyakayiro Amos, ni umusaza w’imyaka 65, ni umwe mubatutsi barokokeye Jenoside ya korewe abatutsi mu Bisesero mu 1994, Jenoside yamutwaye abana be n’umugore we.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Nyakayiro avuga ko kuri we byabaye nko gutangira ubuzima bushya, nyuma y’ibyamubayeho akabura umuryango we wose, ubu yashatse undi mugore aho bafitanye abana 2 bageze mu mashuri makuru.

Nyakayiro, akomeza yibutsa abanyarwanda ko igihe kigeze ngo bubake ubumwe budasaza kandi burangwa no gukunda igihugu cyababyaye, barangwa no gukorera hamwe bagasenyera umugozi umwe.

Avuga kandi ko ngo iyo abatutsi bo mu Bisesero bataza kurangwa n’ubumwe bitewe n’ibitero bagabweho, n’abasirikare bo kungoma ya Habyarimana bafatanyije n’interahamwe hamwe n’abafaransa, ngo n’abasaga 1400 barokotse ntibari kuboneka kuko ngo bari batangatanzwe ntaho babona bahungira ariko ngo kubera ubumwe birwanyeho kugeza kumunota wanyuma.

Bisesero.
Bisesero.

Urwibutso rwa bisesero, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi isaga ibihumbi mirongo itandatu naho ababashije kurokoka bakaba basaga 1400, bamwe muribo batuye mukagari ka Bisesero mu mudugudu wa Bisesero.

 

UWIZEYIMANA  Aimable

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga