Kamonyi: Abagore batwaye igikombe cy’umurenge Kagame cup bashima Perezida Kagane

Abakobwa n’abagore baserukiye umurenge wa Ngamba begukanye igikombe mu karere bashima Perezida Kagame wabahaye amahirwe yo kwiyerekana.

Ku mukino wa nyuma w’igikombe gikinirwa kuva ku rwego rw’imirenge, umurenge wa Ngamba watsinze umurenge wa Gacurabwenge (3-0) uwutwara igikombe kigeretseho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 nk’ibihembo.

Iki gikombe kitiriwe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, cyahawe izina ry’ “Umurenge Kagame Cup”, nyuma yo kucyegukana, abagore n’abakobwa bakiniye umurenge wa Ngamba bashimye umukuru w’Igihugu ndetse bagaragaza ko bamuri inyuma aho bahagurukije abari bitabiriye iki gikorwa baririmba gahunda ya “Heforshe”.

Bamwe mu bakinnyi bakiniye umurenge wa ngamba.
Bamwe mu bakinnyi bakiniye umurenge wa ngamba nyuma yo kwakira igikombe na sheke .

Uwampfisoni Olive uhagarariye abagore mu murenge wa Ngamba, avuga ko iki gikorwa cyatumye abakobwa batinyuka, bisanzura ndetse bagahura n’abandi bakamenyana.

Olive, avuga ko nubwo umurenge wabo uherereye mucyaro, ngo kuba bageze ku rwego rwo gutwara igikombe bakazahagararira akarere ku rwego rw’intara ngo birabatera kumva ko bashoboye.

Nyiranshimiyimana Clementine umukinnyi mu ikipe y’abagore y’umurenge wa Ngamba, yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 10 aho yakinaga umupira bita karere, ashimira umukuru w’Igihugu we watumye iyi gahunda ijyaho bakabasha gukina, bakabasha guhura n’indi mirenge bakagura impano zabo.

Abakinnyi ba Ngamba bifotoranyije hamwe n'abayobozi b'akarere batandukanye.
Abakinnyi ba Ngamba bifotoranyije n’abayobozi b’akarere batandukanye.

Pacifique umukobwa ukina muri iyi kipe, avuga ko nk’abakobwa, iki gikorwa perezida Kagame yabakoreye, ngo cyatumye bitinyuka bagaragaza ko nabo bashobora gukina umupira w’amaguru ndetse bakanagera kure mugihe benshi babonaga ko bidashoboka.

Pacifique agira ati:” Gusa kagame yarakoze mu rwego rwo kuduteza imbere kuko yavuze ngo buri mwana wese n’undi barangana, ibyo umuhungu yakora n’umukobwa yabikora, ibi rero bikaba byaratumye natwe twitinyuka tukerekana ko koko dushoboye”.

Kapiteni w'ikipe y'abakowab ya Ngamba.
Murekatete Josiane Kapiteni w’ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Ngamba.

Josiane Murekatete umukinnyi akaba ari nawe uyoboye abandi ( kapiteni w’ikipe), agira ati:” By’umwihariko, turishimye cyane kuko dutuye ahantu kure mbese mucyaro aho abantu baho batabasha kumenyekana ngo bazamuke, ariko ubwo tubashije kugera aha, turashima Kagame wibutse ko abagore n’abakobwa nabo bangana na basaza babo, kandi turashima ko tugiye ku rwego rw’intara bityo tukazarushaho kumenyekana twerekana ko dushoboye koko”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka, yashimiye muri rusange abitabiriye iki gikorwa cyo gukinira igikombe kitiriwe Umukuru w’Igihugu, yibukije ko iri rushanwa ririho mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, yasabye imirenge ko ikwiye kwirinda amakosa yo gukinisha abantu batari abo mu mirenge yabo.

Umuyobozi w'akarere Udahemuka Aimable aganira n'abakinnyi hamwe n'abitabiriye gahunda.
Umuyobozi w’akarere Udahemuka Aimable aganira n’abakinnyi hamwe n’abitabiriye gahunda.

Umuyobozi w’akarere Udahemuka, yabwiye amakipe agiye guhagararira akarere ko bazabashyigikira ndetse abasaba kuzitwara neza bakazagaragaza isura nziza y’akarere, yashoje abasaba gukomeza gushyigikira gahunda perezida kagame yemeye ya “HeforShe”.

Umurenge wa Ngamba watwaye igikombe utsinze umurenge wa gacurabwenge ibitego bitatu kubusa (3-0), uretse mu bagore, mubagabo naho umukino wa nyuma wahuje umurenge wa Mugina na Kayenzi aho umukino warangiye banganya ibitego 2-2 bakitabaza Penariti Kayenzi igatwara igikombe itsinze penariti 5 kuri 4 za Mugina.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →