Karongi: Umusaza Nyakayiro Amos ngo urubyiruko ni rwigishwe kugira ubumwe rurindwe amacakubiri

Nyakayiro Amos, arasaba urubyiruko guhuza imbaraga rufite rugahindura amateka mabi yaranze urubyiruko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rukubaka ejo heza h’u Rwanda.

Nyakayiro avuga ko nyuma yo kubona ubutwari bwaranze abatutsi bo mu Bisesero bemera kwishyirahamwe nta bwoba ngo birwaneho bahangana n’abicanyi aho bakoreshaga amabuye nyamara abicanyi bafite imbunda, ngo ntiyabura kugira inama urubyiruko rw’ubu cyimwe n’abandi bafite imbaraga.

Nyakayiro agira ati:” Rubyiruko, mugomba kuba umusingi w’iterambere urwanda rwubakiyeho, mukadukura aho turi mukatugeza muzabukuru twishimye aho kwiroha mu macakubiri no murugomo nk’ibyaranze urubyiruko rwababanjirije”.

Umusaza Nyakayiro Amos warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Bisesero.
Umusaza Nyakayiro Amos warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Bisesero.

Nyakayiro akomeza agira ati:” twabaye muri byinshi bibi tubona ubuyobozi bubi bwatubujije kwiga nyamara tutabuze ubwenge, rimwe narimwe ubuyobozi bukatwirukana mungo zacu tugahohoterwa, ariko mwebwe rubyiruko, mufite amahirwe yo kuba mufite ubuyobozi bubitayeho”.

Akomeza avuga ko ubu urubyiruko rufite amahirwe yo kuba runafite umuyobozi w’igihugu ukunda urubyiruko, kuri Amos ngo ayo mahirwe urubyiruko rufite yo kuba rushyigikiwe n’ubuyobozi bw’igihugu, ntirwakagombye kuyapfusha ubusa doreko ngo mugihe cye aya mahirwe bakiri urubyiruko ntayo babashije kubona.

Nyakayiro Amos, ni umusaza w’imyaka 65, ni umwe mubatutsi barokokeye Jenoside ya korewe abatutsi mu Bisesero mu 1994, Jenoside yamutwaye abana be n’umugore we.

Kimwe mu bice biranga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Bisesero.
Kimwe mu bice biranga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Bisesero.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Nyakayiro avuga ko kuri we byabaye nko gutangira ubuzima bushya, nyuma y’ibyamubayeho akabura umuryango we wose, ubu yashatse undi mugore aho bafitanye abana 2 bageze mu mashuri makuru.

Nyakayiro, akomeza yibutsa abanyarwanda ko igihe kigeze ngo bubake ubumwe budasaza kandi burangwa no gukunda igihugu cyababyaye, barangwa no gukorera hamwe bagasenyera umugozi umwe.

Amarembo agana urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero.
Amarembo agana urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero.

Nyakayiro, avuga kandi ko ngo iyo abatutsi bo mu Bisesero bataza kurangwa n’ubumwe bitewe n’ibitero bagabweho, n’abasirikare bo kungoma ya Habyarimana bafatanyije n’interahamwe hamwe n’abafaransa, ngo n’abasaga 1400 barokotse ntibari kuboneka kuko ngo bari batangatanzwe ntaho babona bahungira ariko ngo kubera ubumwe birwanyeho kugeza kumunota wanyuma.

Urwibutso rwa bisesero, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi isaga ibihumbi mirongo itandatu naho ababashije kurokoka bakaba basaga 1400, bamwe muribo batuye mukagari ka Bisesero mu mudugudu wa Bisesero.

 

UWIZEYIMANA Aimable

 

Umwanditsi

Learn More →