Muhanga: ikibazo cy’umwanda ukabije gihangayikishije abatuye uyu mujyi
Abatuye umujyi wa Muhanga, bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara muri uyu mujyi aho ngo ubakururira isuku nke hamwe n’indwara zitandukanye.
Bamwe mubatuye umujyi wa muhanga, baratunga agatoki ubuyobozi bw’uyu mujyi mukuba batabafasha gukemura ikibazo cy’umwanda ugaragara hirya no hino aho ukururwa n’imyanda iva mungo ikamenwa ahabonetse hose.
Abatuye uyu mujyi wa Muhanga, bavuga ko kuba umujyi wabo utagira Kampani zirebwa n’ibijyanye n’isuku ari bimwe mubituma bugarizwa n’umwanda ndetse bakabona ko ibi ari bimwe mubibakururira indwara zituruka ku mwanda.
Nkuko abatuye uyu mujyi wa Muhanga babivuga, bashyira mu majwi ubuyobozi bw’uyu mujyi kuba ikibazo butagifata nk’igikomeye ahubwo ugasanga barakijenjekera aho gufata ingamba z’uko cyakemurwa kikava munzira.
Abaturage, bashinja ubuyobozi kubatererana ngo kuko ikibazo bukizi dore ko umwaka ushize bahamagaye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bakamwereka aharundwa imyanda ariyo inabakururira indwara, gusa ngo kugeza magingo aya ubuyobozi ntacyo bwakoze kuri iki kibazo.
Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, kuri iki kibazo cy’umwanda, avuga ko cyahagurukiwe, ngo hashyizweho amatsinda agizwe n’abayobozi batandukanye hamwe n’abakozi b’akarere bagomba kugenzura uko isuku yifashe.
Uwamariya, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, yizeza abatuye uyu mujyi ko ikibazo kigiye guhagurukirwa ndetse n’iri tsinda rishinzwe kugikurikirana ngo rigahabwa imbaraga kuburyo mu minsi mikeya kizaba kirangiye.
Uyu muyobozi w’akarere ka Muhanga, agira inama abatuye uyu mujyi ko nabo ubwabo bagomba kugira uruhare mu gukumira no kurwanya uyu mwanda uboneka muri uyu mujyi, birinda kumena imyanda aho babonye hose.
Iki kibazo cy’umwanda uboneka mu mujyi wa Muhanga, ntabwo ari ubu gusa kivuzwe kuko n’umwaka ushize ubwo abadepite mu nteko ishingamategeko basuraga aka karere ka muhanga bari bakigarutseho.
Intumwa za rubanda ubwo zasuraga akarere zari zasabye inzego z’ubuyobozi zacyuye igihe muri aka karere kwita kuri iki kibazo kigashakirwa umuti nubwo ntacyakozwe.
Mu byari byanenzwe n’izi ntumwa za rubanda ndetse zikanatanga urugero ku bigaragara nk’umwanda harimo ikimpoteri kiri iruhande rw’isoko rya muhanga, bagaragaje ko bibangamiye ubuzima bw’abarema iryo soko, nyamara kugera magingo aya ntakirakorwa.
UWIZEYIMANA Aimable