• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
17/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
17/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
17/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kamonyi: Abayobozi b’inzego z’ibanze bari gukarishya ubwenge

Umwanditsi
May 7, 2016

Amahugurwa ya Komite nyobozi z’imidugudu hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa yitezweho impinduka mu mikorere y’izi nzego zibanze.

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 7 Gicurasi, akarere ka Kamonyi katangije amahugurwa y’iminsi 2 agenewe Komite nyobozi z’imidugudu hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.

Nubwo aya mahugurwa atabereye rimwe mu mirenge yose, ngo ni igikorwa kizakomeza kugera ku mirenge yose kuburyo nta rwego ruzasigara kugera ku mudugudu rudahuguwe ku nshingano hamwe n’indangagaciro kuri bo.

Abayobozi batandukanye bashyize hamwe bajya inama.
Abayobozi batandukanye bashyize hamwe bajya inama ( aha ni mu murenge wa Rukoma).

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ubwo yatangizaga aya mahugurwa mu murenge wa Musambira ku bayobozi twavuze hejuru, yagarutse ku inshingano aba bayobozi bafite z’ubukangurambaga kuri gahunda z’Igihugu, asaba aba bayobozi kwita ku nshingano zabo hamwe no kwita kubo bayobora, abibutsa kandi kubungabunga umutekano biciye mu marondo.

Iki gikorwa cyanabereye mu murenge wa Rukoma, abayobozi b’inzego zibanze basabwe gukomeza gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho, gukorera hamwe bajya inama y’uburyo bangomba gukora ngo kuko iyo umwe ateshutse ku nshingano usanga hangiritse byinshi.

Niyomugabo Theoneste, umukuru w’Umudugudu wa Kabande, akagari ka Remera umurenge wa Rukoma, yatangarije intyoza.com ko muri aya mahugurwa yiteze gukuramo byinshi birimo kongererwa ubumenyi n’ubushobozi bishingiye ku inama, ibitekerezo byiza n’andi masomo azahabonera, azamufasha kurushaho gutunganya imirimo ashinzwe.

Umukoro ngoro wo kwambuka uruzi. mu gushaka ibisubizo ntawe usigana n'undi.
Umukoro ngiro wo kwambuka uruzi, iyo bya komeye mu gushaka ibisubizo ntawe usiga mugenzi we.

Mujawimana Esperance, umukuru w’umudugudu wa Mbizi we agira ati:”ikintu nungutsemo kuri uyu munsi wa mbere, bimpaye neza umurongo nzajya ngenderaho mu kuyobora abaturage nshinzwe mu mudugudu, kandi byongeye kunyigisha yuko bariya bagenzi banjye tuyoborana ko twese tugomba gusenyera umugozi umwe tugashyira imbaraga hamwe ntawe ubaye kirogoya kuwundi”.

Muri aya mahugurwa y’iminsi 2 agomba gusozwa ku munsi wa Taliki 7 Gicurasi 2016, abahugurwa ku munsi wa mbere mu masomo bahawe harimo n’umukoro ngiro (wo kwambuka uruzi) aho bigiyemo byinshi bishingiye ku ngorane, imbogamizi n’ibibazo bahura nabyo mu kazi bashinzwe ndetse banaboneraho bari hamwe kwiga uburyo barenga ibyo byose bagashaka ibisubizo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga