Imvura ikomeje kubica bigacika mu ntara y’amajyaruguru

Imvura mu ntara y’amajyaruguru ikomeje kwangiza ibintu itaretse guhitana ubuzima bw’abantu.

Mu gice cy’u Rwanda intara y’amajyaruguru, nubwo muri rusanjye hamaze iminsi hagwa imvura, iyaguye murukerera rwo kuri iki cyumweru taliki ya 8 gicurasi ngo ntiyari imvura isanzwe.

Iyi mvura yibasiye akarere ka Gakenke yahitanye abantu 20, bikavugwa ko imibare ishobora kwiyongera, Hari n’abakomeretse, si ubuzima bw’abantu gusa kandi kuko hanangiritse byinshi byaba ibikorwa remezo, inzu, imyaka y’abaturage n’ibindi yasanze bitandukanye.

Abantu bahekanye

Inkangu zatumye umuhanda kigari musanze ufungwa kuva ibi byaba, imodoka ziva Kigali zijya musanze bivugwa ko zahisemo gukoresha umuhanda unyura Muhanga werekeza ngororero kuko zitashoboraga kubona aho zinyura, uretse imodoka n’abantu ubwabo gutambuka byari ingorabahizi.

Umuhanda wafunzwe n’inkangu, ni igice gito cya buranga uva mu isantere y’ubucuruzi ya Gakenke uzamuka naho ahibasiwe n’iyi mvura ikanatwara ubuzima bw’abantu ni mu mirenge ya Gakenke, Mugunga ndetse na Mataba.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →