Abanyamakuru barasabwa kugendera kure imvugo zibiba urwango

Imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, ntabwo zigomba kurangwa ku munyamakuru ukora itangazamakuru ry’umwuga.

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihijwe mu Rwanda taliki ya 6 Gicurasi 2016 aho kwizihizwa Taliki ya 3 Gicurasi ku munsi nyirizina, abanyamakuru basabwe kuba kure y’imvugo zibiba urwango n’amacakubiri.

Nubwo byagaragaye ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda uyu mwaka n’ushije nta cyagaragaweho n’ibikorwa byo kugira cyangwa gukoresha imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, ibitangazamakuru cyane ibikorera ku mbuga nkoranyambaga( online media) ngo hari aho byagaragaye ko abatanze ibitekerezo (abasomyi) ku nkuru ziba zanditswe hari abagiye bakoresha mwene izi mvugo n’amagambo bibiba urwango.

Gonzaga Muganwa, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), avuga ko guhura nk’abanyamakuru b’abanyarwanda n’abandi baturutse hirya no hino byari byiza, avuga ko byanabaye uburyo n’umwanya mwiza wo kongera kuganira ku mvugo zibiba urwango mu itangazamakuru n’ingamba zafatwa kugira ngo bihagarikwe.

Muganwa agira ati:” icyiza ni uko byagaragaye ko abanyamakuru n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda batabikora, ariko ikibazo kikaba kiri uko hari abantu baba bari hanze y’igihugu cyane bakunda gushyira ibitekerezo (Comments) bimwe byuzuye urwango”.

Kuri iki kibazo, Muganwa avuga ko icyemejwe ari uko abayobozi b’ibitangazamakuru bashyiraho uburyo mubitangazamakuru byabo bajya bakumira ibyo bitekerezo bibi birimo amacakubiri n’urwango.

Muganwa avuga kandi ko basabye ko haba ubushakashatsi bukagaragaza izo mvugo izo arizo, uko zigaragara nuko umunyamakuru yabyitwaramo mugihe byavuzwe n’umunyapolitike. ati:” itangazamakuru ntabwo rikwiye kwemera kuba umuyoboro w’ibibi nk’ibi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama nkuru y'itangazamakuru .
Mbungiramihigo Peacemaker, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru .

Sehene Ruvugiro Emmanuel, umunyamakuru, avuga ko hari igihe cyabaye aho imbuto y’urwango yanyujijwe mu itangazamakuru ririmo n’irya leta rikayikwirakwiza, avuga ko itangazamakuru ryabaye umuyoboro w’abanyapolitike banyujijemo ibibi bateguye igihe kirekire.

Ruvugiro agira ati:” itangazamakuru ryagize uruhare mukuroga abanyarwanda, amagambo yagiye avugwa abantu bakayumva, niyo yatyaje umuhoro kurusha amaboko yabo, niyo yatyaje ishoka kurusha amaboko yabo, niyo yatemye kurusha amaboko yabo,niyo yishe abatutsi kurusha amaboko yabo, ni amagambo yakoreshejwe n’abanyapolitike anyuzwa mu muyoboro w’itangazamakuru”.

Ruvugiro yongeraho ati:” ntawakwifuza kuvugwaho ibintu nk’ibyo ngibyo, kubera amagambo twanditse, kubera imvugo twakoresheje kuri Radiyo, ku mbuga nkoranyambaga (Internet), n’ahandi mubitangazamakuru”.

Ntarugera Francois we agira ati:” itangazamakuru hambere ryagize uruhare mukurema ibitekerezo byo kwangana mu banyarwanda ndetse ryitabira n’amateka yaryo ubwabo nk’abanyarwanda rikora amahano na n’uyu munsi tukigerageza kurandura”.

Ntarugera akomeza avuga ko umuti abona wo kurandura itangazamakuru ribiba urwango ushingiye kuri bumwe muri ubu buryo:

  • Hari amateka yanditse agaragara, abanyamakuru bagomba gusoma bakamenya amateka y’iki gihugu.
  • Hari amategeko, hari Itegeko nshinga, hari itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru, Hari amahame agenga umwuga w’abanyamakuru ndetse n’andi mategeko ashamikiyeho abanyamakuru bagomba kwicara hasi bakayiga, bakareba ibyo azira n’ibyo yemera nk’uburenganzira bw’abanyarwanda.

Kuri Ntarugera, ngo umunyamakuru yakagombye kwiyumvamo kuba umunyarwanda mbere yo kuba umunyamakuru, ibyo bigatuma yumva ko igihugu agiye gusenya ari icy’abakurambere be, icy’ababyeyi be, ari icye, icy’abana be n’abuzukuru be.

Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru, avuga ko itangazamakuru rigomba gukora ritahiriza umugozi umwe mugukomeza urugamba rwo kurwanya amacakubiri cyane cyane amacakubiri aca mubitangazamakuru.

Peacemaker, avuga ko mu Rwanda itangazamakuru rimaze kugera ahashimishije mu gukora kinyamwuga kandi mu bwisanzure, avuga ko bafasha mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, mu bishyizwe imbere n’uru rwego ngo harimo kurandura burundu ubukene mu itangazamakuru ngo kuko byabarinda kuba ibikoresho by’abashaka kubafatirana kubera ubukene.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →