Bizeye kwambuka nyabarongo ibyiringiro bigenda bareba

Nyuma yo kuzura kwa nyabarongo kuri uyu wambere Taliki ya 9 Gicurasi 2016, icyizere cyo kwambuka cyabonekeye bamwe abandi bararana agahinda.

Kuva murukerera rw’uyu wambere Taliki ya 9 Gicurasi 2016, umugezi wa nyabarongo wuzuye urenga inkombe hirya gato y’uruganda rwa ruriba umaze kwambuka ikiraro ugana Kamonyi.

Nkuko ikinyamakuru intyoza.com cyakomeje kubikurikirana, kugeza mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota makumyabiri nibwo haje itegeko ko imodoka zari zatangiye kwambuka zihagarikwa ndetse abari biteguye kwambuka bose bagasubizwa yo.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com ni uko ku gice cyo hakurya ya nyabarongo kuri Ruliba muri Kigali, ngo umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yasabye ko kwambuka bihagarikwa ndetse agasaba ko ntawe ugomba kugeregeza kongera kwambuka.

Iki cyemezo cyaje mu gihe bamwe mubaturage, abagenzi bari bamaze kugira ibyiringiro ko bagiye kwambuka nyamara ibyiringiro byabo byabaye iby’agahe gato uretse ko bamwe bari bambutse.

Imodoka yapfiriye mu mazi igiye kwambuka, nyuma ikurwamo.
Imodoka yapfiriye mu mazi igiye kwambuka, nyuma ikurwamo.

Amakuru akekwa ko yaba ariyo yabaye intandaro y’uko Polisi ifata icyemezo cyo guhagarika kwambuka, nuko mu gihe hatangwaga uburenganzira bagerageza kureba ko kwambuka bishoboka hari imodoka yagize ikibazo rwagati mu mazi igapfiramo ndetse hakaba na bamwe mu banyamaguru bari batangiye kwambuka n’amaguru.

Kugeza aya masaha ya saa tatu hafi saa yine z’ijoro, abantu baracyari kumihanda bategereje ababacumbikira bababura bakaharara, abandi babonye ababacumbikira, abandi bari ku murenge wa Runda.

Besnhi bari bicaye Kamuhanda impande ya Nyabarongo bategereje ko ikama ngo bambuke.
Benshi bari bicaye Kamuhanda impande ya Nyabarongo bategereje ko ikama ngo bambuke.

Abagenzi bose biriwe impande y’igishanga cya Nyabarongo ahitwa kamuhanda muri Runda bafite ibyiringiro ko bashobora kwambuka, ariko birangiye badashoboye kwambuka batanafite icyizere ko mugitondo bashobora kwambuka kuko batazi uko buracya bimeze.

Uretse aba bagenzi bari baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, abatuye n’abari baraye mu karere ka Kamonyi n’ahandi bakorera mubice bya Kigali n’ahandi, abasabwaga kwambuka Nyabarongo ntawabashije kwambuka mubageze kuri nyabarongo nyuma ya saa kumi nimwe za mugitondo uretse agahe gato kabonetse kumugoroba nabwo kuri bake.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →